Umukinnyi w’umunyempano wanyuze mu bibazo uruhuri yabonye Igihugu cyifuza kumuhanagura amarira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’ibibazo by’ihohotera rutahizamu w’Umwongereza Mason Greenwood yari amazemo igihe kitari gito ubu akaba yaragarutse mu kibuga, ikipe y’igihugu ya Jamaica irifuza kumwakira akaza gukinira iki Gihugu anafitemo inkomoko.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Jamaica (Reggae Boys), mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko yakwifuje kubona Mason Greenwood mu mwambaro w’ikipe atoza kuko abona ibibazo yaciyemo byamubereye umutwaro ku buryo kongera kugirirwa icyizere mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza bizagorana.

Izindi Nkuru

Greenwood ufite inkomoko muri Jamaica, yakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza umukino umwe gusa, bikaba byanamwemerera guhindura Igihugu muri FIFA mu gihe yaba abyifuje.

Kuva Greenwood yakwirukanwa mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza muri 2019 ubwo yicaga amabwiriza yo kwirinda Covid-19, n’ubu ntarongera guhamagarwa nubwo hanyuzemo n’ibyo bibazo twavugaga hejuru byo hanze y’ikibuga.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Jamaica, Heimir Hallgrimsson yizeye cyane ko icyifuzo cye kizakirwa neza n’uyu musore akajya gukinira Jamaica.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru