• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

radiotv10by radiotv10
14/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru
Share on FacebookShare on Twitter

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, bamaze igihe bafunze, biravugwa ko boherejwe muri Gereza ya Ndolo.

Amakuru aturuka muri DRC, avuga ko aboherejwe muri iyi Gereza ya gisirikare iri i Kinshasa, barimo kandi Général de Brigade Général de Brigade John Kabila wahoze afite inshingano zikomeye ku butegetsi bwa Joseph Kabila.

Barimo kandi Général Major Nyembo Kufi, aho amakuru avugwa ko aba bose boherejwe n’ibiro bishinzwe ubutasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026.

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC, watawe muri yombi muri Nyakanga umwaka ushize wa 2025, akurikiranyweho umugambi wo gushaka kwivugana Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi.

Muri uko kwezi kandi Ishyaka rya UPDS rya Perezida Tshisekedi, ryavuze ko mu mamazwa yakorewe uyu Mujenerali, atigeze ahakana uriya mugambi ashinjwa.

Umwaka ushize kandi wasize hari abasirikare bakuru mu gisirikare cya DRC batawe muri yombi, barimo Gen. John Tshibangu wakunze kwigaragaza nk’ufite ubushobozi bwo kurandura M23.

Muri uriya mwaka kandi hafunzwe abandi bajenerali, nka Lieutenant-Général Jean-Claude Yav wigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Perezida, aho na we yavugwagaho gucura umugambi wo kugirira nabi Perezida Felix Tshisekedi.

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Next Post

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.