Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe icyakorwa cyatuma Abanyarwanda bose babasha gutunga ‘Smartphone’

radiotv10by radiotv10
18/10/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe icyakorwa cyatuma Abanyarwanda bose babasha gutunga ‘Smartphone’
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ikoranabuhanga, uvuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu gufasha abaturage kuba babasha kubona serivisi bakoresheje ikoranabuhanga rya Telefone, unagaragaza icyakorwa na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Abaturage barusheho kubona telefone zigezweho.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bateraniye i Kigali, mu nama yo kurebera hamwe icyerekezo cy’uru rwego mu iterambere ry’imibereho y’abaturage, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023.

Mats Granryd uyobora Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ikoranabuhanga, avuga ko u Rwanda rukwiye kongera imbaraga mu kugeza ku baturage internet na telephone zigezweho kandi zihendutse.

Yagize ati “Birumvikana ko hakiri ibigomba gukorwa mu Rwanda no ku Mugabane wose kugira ngo abaturage bose bagerweho na internet muri telephone.”

Yakomeje agira ati “Ndabizi ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kubigeraho vuba. Ikindi ni uko telephone zihenze, bituma bamwe babura ubushobozi bwo kuzigura. Hano mu Rwanda, gukuraho umusoro wa telephone zigezweho byatuma zihendukira abaturage bose.”

Perezida Paul Kagame watangije iyi nama ku mugaragaro, yavuze ko hari abafatanyabikorwa biyemeje gufatanya n’u Rwanda muri uru rugendo rwo gutuma ikoranabuhanga rikomeza kugera ku Banyarwanda bose.

Yagize ati “Ndashimira cyane inkunga y’abagiraneza y’abayobozi ba Netflix. Abanyarwanda bagiye kugira ubushobozi bwo kugura telephone igezweho iri munsi y’amadorali 20.”

Aba bahanga mu ikoranabuhanga bavuga ko ibihe bigoye birimo ibya Covid-19 byerekanye ko inzego zose zikeneye ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko sosiyete zitanga serivisi z’itumanaho ziri gutanga umusanzu muri uru rugendo rugamije gutuma imibereho y’Abanyarwanda igirwamo uruhare n’ikoranabuhanga kuko ryoroshya byinshi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + two =

Previous Post

Tom Close mu ndirimbo yibukije ikiba gitegereje abacukurira abandi akabo

Next Post

Bahishuye ibidasanzwe mu Rwanda bishobora gukurikira ibyago byo gupfusha ababo

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bahishuye ibidasanzwe mu Rwanda bishobora gukurikira ibyago byo gupfusha ababo

Bahishuye ibidasanzwe mu Rwanda bishobora gukurikira ibyago byo gupfusha ababo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.