Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hamenyekanye umubare w’amabagiro yafatiwe icyemezo gikarishye mu mukwabu w’ubugenzuzi

radiotv10by radiotv10
19/10/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hamenyekanye umubare w’amabagiro yafatiwe icyemezo gikarishye mu mukwabu w’ubugenzuzi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda, amabagiro agera muri 80 yarafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko atujuje ibipimo ngenderwaho.

Byatangarijwe mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Jean-Chrysostome Ngabitsinze, bagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, bagaruka ku bibazo byagaragaye mu bucuruzi bw’inyama mu bugenzuzi bwakozwe hagati ya 2018 na 2022.

Muri iki kiganiro cyabaye ku wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yavuze ko 40% y’amabagiro 200 abarizwa mu Rwanda, yafunzwe mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, kubera kuba atujije ibipimo by’ubuziranenge byashyizweho.

Yagize ati “Dukomeje gukora igenzura rihoraho kugira ngo hubahirizwe ibipimo, kandi turizeza ko amabagiro mashya azajya aba yujuje ibipimo by’ubuziranenge mbere y’uko atangira gukora.”

Minisitiri Musabyimana kandi yanagarutse ku nyubako z’amabagiro ziba zitujuje ibipimo, avuga ko hamwe n’imikoranire y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwubatsi, hazajya hubakwa izijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Akarere ryubatsemo.

Yavuze ko mu rwego rwo guha imbaraga ubu bugenzuzi buriho bukorwa, hahuguwe abantu 543 ku bugenzuzi bw’inyama, barimo abaganga b’amatungo 415 bo mu Mirenge itandukanye y’Igihugu ndetse n’abasuzuma ubuziranenge bw’inyama 128 bakora mu buryo bwigenga.

Abantu 315 muri aba bahuguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’Ihigandwa ndetse n’igishinzwe kurengera abaguzi (RICA), batsinze ibizamini ku bijyanye no gusuzuma ubuziranenge bw’inyama, ndetse banahawe impushya zo gukora izi nshingano.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze we yabwiye Intumwa za Rubanda ko hakenewe ibihano bikarishye birimo kugaragaza amabagiro akora adafite impushya ndetse n’akora mu buryo butaboneye ibikorwa byo kubaga amatungo.

Yemeye ko hari intege nke zagaragaye mu gusuzuma inyama, zatewe n’umubare muto w’abakora muri ibi bikorwa, byatumye hari ababyinjiramo batabifitiye ubushobozi ndetse n’abacurishije ibyangombwa.

Agaruka ku bagenzuzi bane gusa ba RICA bakora mu bugenzuzi bw’ibiribwa, Ngabitsinze yavuze ko Guverinoma iri gushaka uburyo hajyaho abagenzuzi bikorera, ku buryo no muri iri suzuma ry’inyama, bazamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + one =

Previous Post

Indi nkuru ishimishije mu ikoranabuhanga ry’u Rwanda by’umwihariko ku bakoresha Internet

Next Post

Abanyura hafi y’Igorerero rimwe mu Rwanda bahishuye ikibabangamiye batahwemye kuvuga

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

by radiotv10
28/10/2025
0

It has been a hundred years since the Anglican Church of Rwanda established its first roots on the hills of...

IZIHERUKA

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya
FOOTBALL

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyura hafi y’Igorerero rimwe mu Rwanda bahishuye ikibabangamiye batahwemye kuvuga

Abanyura hafi y’Igorerero rimwe mu Rwanda bahishuye ikibabangamiye batahwemye kuvuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.