Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rutahizamu wabonwaga nk’inyenyeri ya ruhago y’Isi yongeye kurira ayo kwarika

radiotv10by radiotv10
19/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rutahizamu wabonwaga nk’inyenyeri ya ruhago y’Isi yongeye kurira ayo kwarika
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Al Hilal n’ikipe y’Igihugu ya Brazil, Neymar Junior wafatwaga nk’uzahangwa amaso muri ruhago y’Isi, ariko akaba atarakunze koroherwa n’imvune, yongeye kuvunika bikomeye ubwo ikipe ye y’Igihugu ya Brazil yakinaga na Uruguay.

Muri uyu mukino warangiye Brazil itsinzwe ibitego bibiri ku busa, wabereye muri stade ya Centanirio, uyu rutahizamu udakunze kumara kabiri adafite imvuye, yituye hasi ku munota wa 44’ nyuma y’uko byaje kwemezwa ko yagize imvune ikomeye igomba gutuma abagwa, aho biteganyijwe ko ashobora kongera kumara hanze amezi arenga 4 adakina.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Neymar yagize ati “Ni ibihe bibabaje cyane ndimo ndetse ni bibi cyane, ubundi ndabizi ko ndi umuntu ukomeye kandi w’umunyembaraga, ariko ubu ngeze ahantu nkeneye cyane umuryango wanjye, inshuti zanjye n’abandi babasha kumba hafi. Ntabwo ari ibintu byoroshye kuvunika ndetse ukanabagwa, mutekereze namwe kongera kuvunika imvune y’igihe kirekire nyamara wari umaze amezi 4 urimo ugerageza gukira indi mvune.”

Ikipe ye ya Al Hilal yamwoherereje ubutumwa bumwihanganisha bashyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga zayo bagira bati “Ukire vuba Neymar.”

Uyu mugabo yagiye agira imvune nyinshi kuva yagera muri PSG yo mu Bufaransa mu mwaka wa 2017 kugeza mu mpeshyi iheruka ubwo yerekezaga mu Barabu aguzwe arenga Miliyoni 100 USD. Iyi kipe yari amaze kuyitsindira igitego 1 mu mikino 5 amaze kuyikinira mu marushanwa yose.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 7 =

Previous Post

Abanyura hafi y’Igorerero rimwe mu Rwanda bahishuye ikibabangamiye batahwemye kuvuga

Next Post

M23 yabaye nk’icira umugani Tshisekedi imwibutsa ingingo yibeshyeho

Related Posts

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikipe ya El Ahli S.C Wad Madani yo muri Sudani, yari iherutse...

IZIHERUKA

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

03/11/2025
Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yabaye nk’icira umugani Tshisekedi imwibutsa ingingo yibeshyeho

M23 yabaye nk’icira umugani Tshisekedi imwibutsa ingingo yibeshyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.