Wednesday, June 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Niger: Hashyizwe hanze amakuru arambuye y’umugambi waburijwemo w’uwari Perezida wakorewe ‘Coup d’Etat’

radiotv10by radiotv10
21/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Niger: Hashyizwe hanze amakuru arambuye y’umugambi waburijwemo w’uwari Perezida wakorewe ‘Coup d’Etat’
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Niger kiri ku butegetsi mu nzibacyuho nyuma yo guhirika ku butegetsi Mohamed Bazoum wari Perezida, cyatangaje ko yari agiye gutoroka aho afungiye, ariko umugambi ukaburizwamo.

Ubuyobozi bw’igisirikare buvuga ko uyu mugambi wari ugiye kuba ku wa Kane, ndetse ko hari abatawe muri yombi bari bagiye kumufasha.

Aya makuru yatangajwe na Amadou Abdramane, Umuvugizi w’akanama ka gisirikare kayoboye iki Gihugu kuva cyahirika ubutegetsi.

Amadou Abdramane yatangaje ko nyuma yo guta muri yombi abakekwaho gufasha Mohamed Bazoum muri uyu mugambi wo gutoroka, hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri iki gikorwa cyaburijwemo.

Icyakora amakuru yamaze kujya hanze, avuga ko Mohamed Bazoum yari kubanza agashaka aho aba yihishe i Niamey muri Niger, ubundi agahunga Igihugu akoresheje indege.

Kuva Bazoum yahirikwa ku butegetsi mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, we n’umugore we ndetse n’umwana we bafungiye mu rugo.

Abaganga ndetse n’abandi bantu bamugezeho, bavuga ko ubu ubuzima bwe bwifashe neza ndetse ko ahabwa iby’ibanze nkenerwa, nubwo ku ikubutiro byavuzwe ko ntabyo kurya bihagije babonaga.

Uku kugerageza gutoroka kwe kuje nyuma y’iminsi micye ingabo z’u Bufaransa zivuye muri iki Gihugu cya Niger.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − one =

Previous Post

Hakozwe impinduka mu buyobozi bukuru bwa RIB…Menya abandi bayobozi bashyizwe mu myanya

Next Post

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

Related Posts

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

by radiotv10
10/06/2025
0

Abana babiri bakomoka mu Burundi bari bagiye gushakira imibereho muri Tanzania, bavuze ko hari bagenzi babo 13 bafunzwe nyuma yuko...

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

by radiotv10
10/06/2025
0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza muri DRC, yasabye Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutangiza ikirego gishinja Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba...

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

by radiotv10
09/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump wakunze guseka Joe Biden yasimbuye ubwo yabaga yasitaye ku madaragi (Escalier)...

M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

by radiotv10
09/06/2025
0

Imirwano hagati y’abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 na Wazalendo yongeye gukomera mu gace ka Malema muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari...

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

by radiotv10
09/06/2025
0

Mu muhango wo kuzirikana imyaka itanu ishinze Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi yitabye Imana, Umukuru w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye,...

IZIHERUKA

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika
MU RWANDA

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

by radiotv10
10/06/2025
0

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

10/06/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

10/06/2025
Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

10/06/2025
Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

10/06/2025
Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

10/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagaragaye asarura inyanya zirimo izipima 2Kg ari rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.