Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yongeye gushyira hanze ibya FARDC na FDL inahishura isomo iherutse kubaha

radiotv10by radiotv10
26/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yongeye gushyira hanze ibya FARDC na FDL inahishura isomo iherutse kubaha
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wongeye kugaragaza imikoranire y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na FDLR, unavuga ko uherutse kwivuna abarwanyi 10 b’uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, aho uyu mutwe wagaragazaga ukuri ku bwicanyi bwakorewe mu gace ka Tongo bwari bwegetswe kuri uyu mutwe.

M23 ivuga ko aka gace ta Tongo kakunze kuba indiri y’umutwe w’iterabwobwa wa FDLR kuva mu myaka myinshi yashize ndetse ko ari wo na FARDC baherutse kuharasa ibisasu biremereye tariki 15 Ukwakira 2023, bigahitana inzirakarengane z’abasivile, abandi bagakomereka.

M23 ivuga ko mu mirwano yahabereye, yatumye abarwanyi bari ku ruhande rwa FARDC bahungira mu byerecyezo binyuranye.

Iti “Nyuma yo gutsindwa, Guverinoma ya Kinshasa nibwo yahimbye ibinyoma bya Propaganda byo kuyobya uburari no kwihunza kutabasha kugira icyo ikora.”

Uyu mutwe wa M23 ukomeza uvuga ko ahabereye iyi mirwano “hari abahasize ubuzima ba FARDC, FDLR na Nyatura, barimo Lt Habiyakare ndetse n’abandi barwanyi 10 ba FDLR-FOCA muri inite ya Crap muri Segiteri ya Samariya.”

Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko kuva muri 2022 ubwo uyu mutwe wari muri aka gace ka Tongo abaturage bako bari babayeho batekanye, ariko umutekano wabo ukaza kuzambywa n’imirwano uyu mutwe washoweho na Guverinoma ya Kinshasa.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe wongera kunenga imyitwarire y’amahanga ndetse n’abanyamakuru bakomeje guceceka ntibagire icyo bavuga ku bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bikorerwa bamwe mu Banyekongo bazizwa ubwoko bwabo.

Uyu mutwe ugaragaza ko mu bice binyuranye mu burasirazuba bwa Congo bisanzwe bituyemo Abanyekongo bo mu bwoko bwibasiwe, hakorwa ibikorwa byo kubatwikira inzu babamo ndetse n’inzuri zabo no kuharasa ibisasu bya rutura bikorwa na FARDC ifatanyije na FDLR, Abacancuro, ndetse n’umutwe wiyise Wazalendo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Ukuriye Dipolomasi n’Ukuriye Iperereza by’u Rwanda bagize icyo babwira Ingabo ziri muri Centrafrique

Next Post

Banki iri mu zikomeye mu Rwanda yagize icyo ibwira abakiliya nyuma y’inkongi yibasiye inyubako yayo

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe
MU RWANDA

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Banki iri mu zikomeye mu Rwanda yagize icyo ibwira abakiliya nyuma y’inkongi yibasiye inyubako yayo

Banki iri mu zikomeye mu Rwanda yagize icyo ibwira abakiliya nyuma y’inkongi yibasiye inyubako yayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.