Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyatangajwe mbere na nyuma y’icyemezo kuri gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza biraganisha he?

radiotv10by radiotv10
17/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyatangajwe mbere na nyuma y’icyemezo kuri gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza biraganisha he?
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rutesheje agaciro gahunda yasinywe hagati ya Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda yo kohereza abimukira, bamwe mu bagize Guverinoma yacyo bagaragaje ko bifuza ko uko byagenda kose iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa. Twibukiranye ibyatangajwe mbere na nyuma y’iki cyemezo, n’igishobora kuzavamo. 

Gutsindwa mu rubanza u Bwongereza bwari bumazemo umwaka n’amezi atanu; birasa n’ibitaraje bitunguranye kuri Guverinoma y’u Bwongereza, hagendewe ku ibaruwa ya Suella Braverman umaze iminsi itatu akuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Ushinzwe umutekano w’imbere mu Gihugu cy’u Bwongereza.

Ku munsi wabanjirije isomwa ry’iki cyemezo, Braverman yari yaciye amarenga ko u Bwongereza bugomba gutsindwa kubera ko Minisitiri w’Intebe yanze gufata imyanzuro iha ubwigenge uyu mugambi bagiranye n’u Rwanda.

Mu ibaruwa ye, yagize ati “Nakubwije ukuri kuva ku munsi wa mbere ko nutava mu rukiko rw’u Burayi rurengera uburenganzira bwa muntu; kuko uburyo bwizewe kandi bwihuse bwo gushyira mu bikorwa amasezerano twagiranye n’u Rwanda ari ugukumira urwo rukiko n’indi miryango irengera uburenganzira bwa muntu kutubuza ububasha bwo kujyana abatemerewe kuba mu Bwongereza. Ako kanya umugambi wacu wahita ufatwa nk’uwihutirwa kuruka ibindi.”

Yakomeje agira ati “Kubyanga kwawe ntabwo ari ukwica amasezerano gusa, ahubwo ni ukugambanira icyizere wahaye Igihugu kandi wakabaye ukora ibishoboka byose ugahagarika ubwato.”

 Suella Braverman yari yaciye amarenga y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko

Icyizere kiracyahari

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko uhuje neza n’ibyo uyu muyobozi yanditse muri iyi baruwa isezera ku nshingano zarimo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano bagiranye n’u Rwanda; Keir Rodney Starmer uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ko Minisitiri w’Intebe agomba gusaba imbabazi z’uko yapfushije ubusa imisoro y’abaturage ayishora mu mugambi udashoboka.

Yagize ati “Yaburiwe inshuro nyinshi ko ibi bitazakunda. Ubu aragaragaye kuko imwe mu nkingi z’imitegekere ye irapfuye. Ese ubu ntagomba gusaba imbabazi Igihugu ko yapfushije ubusa miliyoni 140 z’amapound z’imisoro y’abaturage kugira ngo amare iki gihe cyose mu kazi ntacyo akora.”

Rishi Sunak wari umwicaye imbere, yahise asubiza uyu munyapolitiki, yisanze inama yahawe n’umukozi aherutse kwirukana muri Guverinoma ye, avuga ko agiye kubishira mu bikorwa; kandi ngo ntibizarerenza muri Gicurasi 2024 abimukira ba mbere bataragera i Kigali.

Yagize ati “Sinzemera ko inkinko z’amahanga zihagarika indege. Urukiko rw’u Burayi nirushaka kwitambika aya masezerano; niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo indege zihaguruke. Sinzabyemera. Kuko sinemera ko hari umuntu utekereza ko amasezerano y’ubumwe bw’u Burayi ajyanye no kurengera uburanganzira bwa muntu yari agamije kubuza Inteko Ishinga Amategeko yigenga kujyana abimukira mu Gigihugu gitekanye kandi cyubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Ni yo mpamvu nzakora ibishoboka byose kugira ngo nkureho inzitizi zose kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa nk’uko byateganyijwe ko indege za mbere zizabajyana mu muhindo w’umwaka utaha.”

Minisitiri mushya ushinzwe umutekano imbere mu Gihugu, James Spencer Cleverly umaze iminsi itatu mu nshingano, yavuze ko izi mpinduka zitagamije inyungu za politike, icyakora bagenzi be bahise bamuha inkwenene.

Yagize ati “Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gihe byagaragara ko amategeko y’imbere mu Gihugu abangamiye uyu mugambi; yiteguye kuyahindura, ariko nagiraga ngo mbabwire ko tudashyize imbere ibyifuzo bitari ngomba kubera inyungu za politiki. Turashaka gushyira mu bikorwa amasezerano twagiranye n’u Rwanda.”

Mu mahitamo atatu u Bwongereza bwari busigaranye bwakomatanyije abiri yose agamije gushyira mu bikorwa amazerano bagiranye n’u Rwanda muri Mata 2022.

Hiyongereyeho ingingo yo guhindura imiterere y’aya masezerano ku buryo uzayagiraho ikibazo atazongera gutekereza inkiko, gusa bigomba kwemezwa n’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Keir Rodney Starmer yavuze ko PM akwiye gusaba imbabazi
Rishi Sunak yavuze ko azakora ibishoboka byose
James Spencer Cleverly yizeje ko uyu mugambi uzakunda

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − seven =

Previous Post

Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi agifite urundi rugamba basohowe mu mwiherero ku mpamvu ikekwa

Next Post

Mu Rwanda habaye igikorwa cyo kwishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona

Related Posts

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo
MU RWANDA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda habaye igikorwa cyo kwishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona

Mu Rwanda habaye igikorwa cyo kwishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.