Guhera tariki 29 Nzeri 2021 RwandaAir izatangiza ingendo z’indege zabo zigana muri Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo aho izaba ijya mu mujyi wa Lubumbashi kimwe n’uko tariki 15 Ukwakira 2021 izatangiza ingendo zigera mu mujyi wa Goma uri mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Mu buryo bwo kugura amatike, abagenzi bazaba bemerewe kuyagura baciye ku rubuga rwa RwandaAir kugira ngo babe bakora ingendo zigana mu mujyi wa Lubumbashi na Goma, ingendo zizajya zikorwa kabiri mu cyumweru.
Yvonne Manzi Makolo umuyobozi wa RwandaAir avuga ko izi ngendo zizorohereza abakiliya ba RwandaAir kubona uburyo bwo kujya no kuva mu mujyi wa Goma na Lubumbashi.
“Twizera tudashidikanya ko izi nzira ebyiri abakiliya ba RwandaAir bazazisangamo kandi bizazamura urwego rw’ubucuruzi n’imibanire y’ibihugu byombi” Yvonne Manzi Makolo
RwandaAir igiye gutangiza ingendo za Kigali-Lubumbashi-Kigali na Kigali-Goma-Kigali
Muri Mata 2019 nibwo RwandaAir yatangiye ingendo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo).
Ingendo za Kigali-Lubumbashi zizajya zikorwa kuwa Mbere no kuwa Gatatu ahazajya hagenda ingende ya RwandaAir WB264 izajya ihaguruka saa yine n’iminota icumi z’igitondo (10:10’AM) igereyo saa sita n’iminota icumi (12:10’ AM).Iyi ndege ya WB265 izajya igaruka saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) igereye i Kigali saa moya z’umugoroba (19h00’).
Ingendo za Kigali-Goma zizajya zikorwa kuwa Mbere no kuwa Gatatu. Indege WB266 izajya ihaguruka saa sita n’iminota 40 (12h40’) igere i Goma saa saba n’iminota 20 (13h20’). Saa saba n’iminota 50, indege WB267 izajya ihaguruka i Goma saa saba n’iminota 50 z’amanywa (13h50’) igereye i Kanombe saa munani n’igice (14h30’).