WOMEN-FOOTBALL U20: U Rwanda ruzacakirana na Ethiopia mu mpera z’iki Cyumeru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, Ikipe y’Igihugu y’abari n’abategarugori yatangiye umwiherero mu rwego rwo kwitegura imikino y’ijonjora rya kabiri u Rwanda rugomba guhuramo na Ethiopia.

Ikipe y’Igihugu y’abatarenge imyaka 20 mu bagore yakomeje mu kiciro gikurikira nyuma yo gukuramo Ikipe ya Sudani y’amajyepfo kuri mpaga kuko iyo kipe yamenyesheje CAF ko itazitabira ayo majonjora. Umukino ubanza ugomba guhuza u Rwanda na Ethiopia uzabera I Kigali ku wa gatanu tariki 24 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 9 Ukwakira 2021 muri Ethiopia.

Izindi Nkuru

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abangavu, Marie Grace NYINAWUMUNTU yahamagaye abakinnyi 30 bagomba gukora umwiherero bitegura Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia y’abatarengeje imyaka 20.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

ABANYEZAMU

1. MUTUYIMANA Elizabeth (APAER WFC)
2. UWASE Beatrice (APAER WFC)
3. MUSHIMIYIMANA Anitha (KAMONYI WFC)
4. UWINEZA Belise (RUGENDE WFC)

AB’INYUMA

1. UZAYISENGA Lydia (APAER WFC)
2. NIYONSABA Diane (APAER WFC)
3. MUKAMANA Jeannette (LES LIONNES WFC)
4. MUKARUZAGIRA Jeannette (AS KIGALI WFC)
5. DUKORERIMANA M Catherine (FATIMA)
6. MUSHIMIYIMANA Julienne (NASHO WFC)
7. MUKANDAYISENGA Jeannine (INYEMERA WFC)
8. IRANZI Benitha (IPM WFC)
9. UWIMBABAZI Fidélité (IPM WFC)

ABO HAGATI

10. GIKUNDIRO Solange (APAER WFC)
11. NTAKOBANJILA Nelly Salam (APAER FC)
12. NIYONSHUTI Emerance (KAMONYI WFC)
13. UKWISHAKA Zawadi (KAMONYI WFC)
14. MUSHIMIYIMANA Thacienne (LES LIONNES WFC)
15. UMWARIWASE Dudja (FATIMA WFC)
16. MUTESIWASE Latifa (RUGENDE WFC)
17. USANASE Zawadi (SCANDINAVIA)
18. KAMIKAZI Yvonne (IPM WFC)
19. UWITUZE Janvière (IPM WFC)
20. UWASE Mireille (IPM WFC)

AB’IMBERE

21. IRUMVA Delphine (KAMONYI WFC)
22. INGABIRE Aline (KAMONYI WFC)
23. UMUTUZA Justine (KAMONYI WFC)
24. NTAKIRUTIMANA Benilde (LES LIONNES WFC)
25. NYIRAMIGISHA Rosette (APAER WFC)
26. IZABAYO Clemence (IPM WFC)

Ikipe y’Igihugu y’abangavu iri kwitoreza kuri Stade ya Kigali ikaba icumbitse kuri Hilltop Hotel I Remera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru