Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri w’Intebe yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba wazaniye Abanyarwanda intashyo z’Abanya-Cuba

radiotv10by radiotv10
21/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Minisitiri w’Intebe yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba wazaniye Abanyarwanda intashyo z’Abanya-Cuba
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa uri mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije guha imbaraga umubano w’Ibihugu byombi.

Uyu musangiro wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Visi Perezida wa Cuba, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023.

Nk’uko tubikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu butumwa bwasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, bwagize buti “Uyu mugoroba, muri Kigali Marriott Hotel, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba, Nyakubahwa Salvador Valdés Mesa n’itsinda ayoboye.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bikomeza bivuga ko Visi Perezida wa Cuba ndetse n’abayobozi bazanye “Bari mu Rwanda mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi ku Mugabane wa Afurika.”

Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa; yakiriwe ku meza na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, nyuma y’uko yari yakiriwe na Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda banagirana ibiganiro kuri uyu wa Mbere.

Salvador Valdés Mesa yavuze ko yaje mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi, by’umwihariko akaba yazaniye Abanyarwanda intashyo z’Abanya-Cuba.

Visi Perezida wa Cuba kandi kuri uyu wa Mbere yari yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, mu Biro bye muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro na byo bigamije kongera imikoranire n’ubufatanye by’Ibihugu byombi.

Dr Ngirente yakiriye Visi Perezida wa Cuba

Ibihugu byombi byiyemeje gutsimbataza umubano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + twenty =

Previous Post

Byemejwe ko hari kuvugururwa ibizatuma ntakizongera gusubiza inyuma kohereza abimukira mu Rwanda

Next Post

Chad: Ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabasabye ikitari cyitezwe

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Chad: Ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabasabye ikitari cyitezwe

Chad: Ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabasabye ikitari cyitezwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.