Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyishimo mu Banyarwanda ni byose: Intsinzi y’Amavubi yari inyotewe ibonetse ishyitse

radiotv10by radiotv10
21/11/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyishimo mu Banyarwanda ni byose: Intsinzi y’Amavubi yari inyotewe ibonetse ishyitse
Share on FacebookShare on Twitter

Iminota 30′ yari ihagije ngo Abanyarwanda babe bafite akanyamuneza. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, itsinze iya Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ibyishimo byari byinshi muri Sitade ya Huye mu Karere ka Huye, aho u Rwanda rwakiriye Afurika y’Epfo muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino watangiranye ingufu ku ruhande rw’Ikipe y’u Rwanda yagaragazaga inyota yo kubona igitego mu minota ya mbere y’umukino, yokeje igitutu abasore ba Afurika y’Epfo, biza no kuyihira ibona igitego cya mbere ku munota wa 12’ cyatsinzwe na Nshuti Innocent.

Ni igitego cyabonetse ku makosa ya ba myugariro ba Bafana Bafana ubwo Barafinda yabacaga mu rihumye akubura amaso agahita aboneza mu ncundura z’izamu rya Afurika y’Epfo.

Ikipe y’u Rwanda yakomeje kotsa igitutu iya Afurika y’Epfo ikomeza gushaka igitego cya kabiri, ndetse biza kuyihira kuko ku munota wa 30’ Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda na we yari yamaze guhindukiza umunyezamu wa Afurika y’Epfo.

Amavubi yaherukaga gutsinda mu mikino itari iya gicuti muri  Werurwe 2021 ubwo yatsinda igitego 1-0 Mozambique mu mikino yo gushaka Iiike y’Igikombe cya Afurika cya 2021. Bivuze ko Imyaka ibiri n’igice byari bishize Ikipe y’u Rwanda idatsinda.

Naho mu mikino yo gushaka Igikombe cy’Isi, u Rwanda rwaherukaga kubona intsinzi muri 2019, ubwo rwanyagiraga Seychelles ibitaro 7-0 mu mukino wabere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Mugisha Gilbert AKA Barafinda yafunguye amazamu
Mangwende na we inyuma yari yazibiye ba rutahizamu ba Bafana Bafana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eleven =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje ko rwifuriza ineza Congo n’inzira rugiye kunyura ngo ibyaho bihoshe

Next Post

Madagascar: Amahirwe y’uzatsinda amatora ya Perezida yahengamiye kuri Rajoelina uherutse kwegura

Related Posts

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikipe ya El Ahli S.C Wad Madani yo muri Sudani, yari iherutse...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Madagascar: Amahirwe y’uzatsinda amatora ya Perezida yahengamiye kuri Rajoelina uherutse kwegura

Madagascar: Amahirwe y’uzatsinda amatora ya Perezida yahengamiye kuri Rajoelina uherutse kwegura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.