Abantu 37 basize ubuzima mu mubyigano kuri sitade y’i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, ubwo igisirikare cy’iki Gihugu cyari kiri mu bikorwa byo gutoranya abakijyamo, mu gihe abandi 150 bawukomerekeyemo.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko iri sanganya ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Congo Brazzaville, bwatangaje ko bwari bumaze iminsi buri mu bikorwa byo gushakisha abajya mu gisirikare, ariko hakaba habayeho iki kibazo.
Ubuyobozi bw’iki Gisirikare ni bwo bwitangarije kubera ubwinshi bw’abifuzaga kujya mu gisirikare, habayeho umubyigano ari na wo waguyemo abantu 37, abandi barakomereka.
Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu Guverinoma ya Congo BrazzaVille yahise itangaza icyunamo mu Gihugu hose ndetse ibi bikorwa byo gutoranya abifuza kujya mu gisirikare bikaba byabaye bihagaze.
Guverinema y’iki Gihugu kandi yatangaje ko hatangiye iperereza ryo gucukumbura niba nta kindi kihishe inyuma y’ibi byataye urupfu rw’abarenga 37.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10