Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yatangaje ko ifite icyizere gihagije ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizakemuka mu gihe cya vuba, Ibihugu byombi bikongera kubana kivandimwe.
Byatangajwe na Perezida wa EALA, Joseph Ntakirutimana uyoboye imirimo y’iyi Nteko iri kubera mu Rwanda, ariko ikaba itaritabiriwe n’abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi Nteko.
Hon. Joseph Ntakirutimana avuga ko nubwo abo Badepite ba Congo Kinshasa batitabiriye ibikorwa by’Inteko biri kubera mu Rwanda, bizeje bagenzi babo ko bazakomeza gukorana mu buryo bw’iya kure.
Yagize ati “Batwandikiye ibaruwa batumenyesha ko badashoboye kuza gukorera i Kigali, ariko ko tuzakorana mu buryo bw’ikoranabuhanga, bivuze ko ntacyo bizahungabanya.”
Perezida wa EALA uvuga ko kutaza kwa bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishingiye ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’Igihugu cyabo n’u Rwanda, ariko ko hari icyizere ko bigiye kurangira, kandi ko n’abo Badepite ba DRC babishyigikiye.
Ati “Twizeye ko ibi bibazo dufite, iki kibazo kiri hagati ya DRC n’u Rwanda, ejo mu gitondo [ashaka kuvuga mu gihe cya vuba] kizaba cyarangiye, bigasubira kuba nka mbere, kandi barabishyigikiye.”
Hon. Joseph Ntakirutimana avuga ko abahawe inshingano zo gukurikirana gukemura ibi bibazo, bari gukora inshingano zabo, ku buryo “twebwe dutegereje twizeye ko umuti uzaboneka.”
Hon. Fatuma Ndangiza uri mu Badepite bahagarariye u Rwanda muri iyi Nteko ya EALA, yavuze ko “umuti w’iki kibazo uzava mu rwego rwa politiki, ni na cyo DRC isabwa ariko Ibihugu iyo bihura bigenda bigerageza gushaka ibisubizo.”
Gusa avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo hakirimo isubyo, kuko ibyakunze kubyenyegeza bigenda birushaho gukara, nk’imitwe ibangamira abaturage, ijyenda ivuka.
Ati “Nk’ibyo bya Wazalendo bifashe nk’interahamwe, ni ibibazo bigenda bivuka, ndetse banatsemba bamwe mu bavuga Ikinyarwanda. Ni ikibazo kiremereye gihangayikishije akarere, ariko nta muti uhari wo kugikemura mu buryo bworoshye, uretse ingamba z’Ibihugu byafashe.”
Hon. Fatuma Ndangiza avuga ko nka EALA icyo bakora ari ugukomeza kwibutsa ko hakwiye gushyirwa mu bikorwa imyanzuro yafashwe ndetse n’Ibihugu bigakomeza gushakira amahoro ababituye.
Ntibashyigikiye ko ingabo za EAC ziva muri Congo
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kwerurira Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko ingabo zawo ziri mu butumwa muri iki Gihugu zigomba gutaha ubwo zizaba zisoje manda yazo izarangira mu ntangiro z’ukwezi gutaha.
Ubwo habaga Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango mu cyumweru gishize, Ubunyamabanga bwawo bwatangaje ko buzubaha iki cyemezo cya DRC, ariko ko kitabanyuze kuko izi ngabo zari zaragiyeyo gucungira umutekano abaturage, kandi bakaba bari bakibikeneye.
Uyu muryango kandi watangaje ko Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu biwugize bazahura muri iki cyumweru, bakaganira kuri iki gikorwa cyo gukura ingabo muri DRC, ariko bakazanageza kuri mugenzi wabo wa Congo, ko Ibihugu bitishimiye iki cyemezo.
Abadepite ba EALA, na bo bavuze ko ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa Congo, zidakwiye kuvayo, ahubwo ko zikwiye kongera kongererwa igihe, kuko ziriyo ku neza y’abaturage, bityo kuba zavayo byaba bisa nko kubatererana.
RADIOTV10