Ubujurire bwa CG (Rtd) Gasana wifuzaga gufungurwa bwateshejwe agaciro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, wari wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yagumishirijweho iki cyemezo.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana uregwa ibyaha birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare tariki 15 Ugushyingo 2023.

Izindi Nkuru

Uyu wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ari na zo nshingano aherukamo, yari yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare.

Mu bujurire bwe, CG Gasana yavugaga ko Urukiko rwafashe icyemezo cya mbere rwirengagije impamvu yarugaragarije asaba kurekurwa agakurikirana ari hanze, aho yavugaga ko adashobora kubangamira iperereza nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwo bwakomeje kuvuga ko aramutse arekuwe nk’umuntu wayoboye inzego zikomeye nka Polisi y’u Rwanda yahoranye inshingano zo gukora iperereza, yakoresha ubwo bubasha yahoranye akaba yaribangamira.

Uregwa kandi yongeye kubwira Urukiko ko afite uburwayi bukomeye ku buryo akwiye kurekurwa kugira ngo ajye abasha gukurikiranwa n’abaganga.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, rwasomye icyemezo cyarwo, ruvuga ko impamvu zashingiweho n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare zifite ishingiro.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwavuze kandi ko ibyaha bikekwa k’uregwa bikomeye kuko bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, ndetse n’impamvu yatanze zikaba zidafite ishingiro, bityo ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

CG (Rtd) Gasana watawe muri yombi tariki 25 Ukwakira 2023 nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yari amaze kumukura ku nshingano zo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, n’icyaha cyo gusaba cyangwa kwakire indonke.

Ni ibyaha bishingiye ku mushoramari wari watsindiye isoko ryo gusakaza amazi mu bice binyuranye mu Turere tumwe two mu Ntara y’Ibusirazuba, aho bikekwa ko yakoreshejwe n’uyu wahoze ari Guverineri, akamushyirira imashini zuhira mu murima we, mu bikorwa bifite agaciro ka Miliyoni 48 Frw.

Uregwa yemera ko ibyo bikorwa byabayeho, ariko ko byari mu gikorwa cyo kugerageza imishinga yo kuhira imyaka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru