Wednesday, December 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe impamvu zatumye hafungwa amavuriro gakondo 8 yakoraga ku mugaragaro arimo azwi cyane

radiotv10by radiotv10
04/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe impamvu zatumye hafungwa amavuriro gakondo 8 yakoraga ku mugaragaro arimo azwi cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse amavuriro gakondo umunani yari asanzwe akora byemewe n’amategeko, igaragaza impamvu zatumye aya mavuriro ahagarikwa, nyuma y’ubugenzuzi yakorewe.

Mu itangazo ryagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, Minisiriteri y’Ubuzima, igaragaza urutore rw’aya mavuriro, arimo n’asanzwe azwi mu Rwanda.

Harimo ivuriro; Kunga Therapy, Kingo Herbal Medicine, Muganga Rugamba, Fora Urinde, Zeovia, African Culture Medecine, Green Vision Nutrition n’ivuriro Ijabo Life Center.

Minisiteri y’Ubuzima, ikomeza ivuga ko aya mavuriro akora ubuvuzi gakondo cyangwa bwuzuzanya n’ububangikanwa n’ubusanzwe, yafunzwe nyuma yo gukorerwa ubugenzuzi “bwagaragaje ko aya mavuriro akora ibikorwa bitemewe n’amategeko n’amabwiriza.”

Ibyo bikorwa bitemewe bikorwa n’aya mavuriro, harimo “kwamamaza serivisi n’imiti binyuranye n’amabwiriza, gukoresha imiti itemewe, no gukorera mu nyubako zitagenewe ubuvuzi.”

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza igira iti “Ubugenzuzi bwagutse mu mavuriro yose mu Gihugu burakomeje, harebwa ko abakora umwuga w’ubuvuzi bubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga.”

Aya mavuriro uko ari umunani, yandikiwe amabaruwa na Minisiteri y’Ubizima iyamenyesha ko afunzwe kubera amakora yagaragajwe n’ubugenzuzi bwagiye bukorwa n’iyi Minisiteri.

Ibaruwa ifunga ivuriro Genuine Kunga Therapy, ivuga ko ubwo bugenzuzi bwakozwe tariki 08 Nzeri 2023, bwasanze ritanga serivisi zitujuje ibipimo ngenderwaho hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza byashyizweho n’inzego zitandukanye harimo n’ikoreshwa ry’imiti itari ku rutonde rw’imiti yemewe n’Ikigo Gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA).

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, igenewe umuyobozi w’iri vuriro, isoza igira iti “Mu rwego rwo kurengera no kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange, ndakumenyesha ko ibikorwa by’iri vuriro bihagaritswe uhereye umunsi uboneyeho iyi baruwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 5 =

Previous Post

AMAFOTO: Irebere ubwiza buhebuje bw’igishushanyo-mbonera cya Kigali y’ahazaza cyegukanye igihembo ku rwego rw’Isi

Next Post

DRCongo: Nyuma y’urupfu rw’ukomeye muri FDLR haramutse imirwano idasanzwe

Related Posts

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza...

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

by radiotv10
03/12/2025
0

Abapolisi 74 ba Polisi y'u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

by radiotv10
03/12/2025
0

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko mu bice bimwe by'Imirenge ya Kacyiru na Kinyinya mu Karere ka Gasabo,...

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

by radiotv10
03/12/2025
0

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ingengabitekerezo ya...

Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

by radiotv10
03/12/2025
0

The proverb “Charity begins at home” is a reminder that kindness, generosity, and good behavior should start with the people...

IZIHERUKA

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine
IBYAMAMARE

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

by radiotv10
03/12/2025
0

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

03/12/2025
AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

03/12/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Nyuma y’urupfu rw’ukomeye muri FDLR haramutse imirwano idasanzwe

DRCongo: Nyuma y’urupfu rw’ukomeye muri FDLR haramutse imirwano idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.