Umukozi w’Imana Harelimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe wari wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yifuza kurekurwa, azakomeza gufungwa nk’uko byemejwe n’Urukiko yari yajuririye.
Harelimana Joseph wamamaye nka Apotre Yongwe, yari yaburanye ubujurire bwe mu cyumweru gishize, ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, yari yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko urw’Ibanze rwamufatiye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, hari ibyo rwirengagije.
Yongwe uburana ahakana ibyaha akekwaho, avuga ko ibyo gushinjwa kurya amafaranga y’abantu abatekeye umutwe, yabaga ari amaturo bamuhaga, kandi ko kuba ibyo yabasengeraga bitarabaye, atabibazwa kuko atari Imana.
Uregwa n’Umunyamategeko we, kandi bavugaga ko akwiye gufungurwa agakurikiranwa ari hanze, kuko ibyatangajwe n’ubushinjacyaha bitagize impamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunze.
Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zituma uregwa akurikiranwa afunze, kuko asubiye hanze yakongera agasubiramo ibyaha akekwaho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu cyemezo rwasomye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, rwagumishijeho icyemezo cyafashwe n’urw’Ibanze ko uregwa akurikiranwa afunze kuko hari impamvu zikomeye, zagaragajwe n’Ubushinjacyaha.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kandi na rwo rwagendeye ku mashusho yanagendeweho n’urw’Ibanze, agaragaramo Yongwe ahamagarira abantu gutanga amaturo ngo abasengere bagerweho n’ibitangaza.
Urukiko ruvuga ko aya mashusho ari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kiri mu byaha akekwaho.
RADIOTV10