AMAFOTO: Irebere ubwiza bw’imyenda ikorwa n’inzu yambika ibyamamare inafitiye abakiliya agashya k’Ubunani

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Odileira Design, imwe mu nzu z’imideri zo mu Rwanda, ikaba izwiho umwihariko wo kwambika abifuza kujya mu birori bakahacana umucyo, ifitiye agashya abakiliya bazakodesha imyenda mu bihe by’iminsi mikuru. Twaganiriye n’uwashinze iyi nzu y’imideri.

Iyi nzu y’imideri ya Odileira Design izwiho no kwambika ibyamamare bifite amazina azwi mu Rwanda iyo byitabiriye ibirori, nk’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool uherutse guserukana ikanzu yarangaje benshi ubwo yitabiraga itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards.

Izindi Nkuru

Iyi nzu y’imideri iherereye mu Mujyi rwagati haruguru y’ahazwi nko ku Nkuru Nziza, imaze kuba ikimenyabose mu bifuza imyambaro yo gutahana ibirori nk’ubukwe, iby’isabukuru y’amavuko, ibya Bridal shower, ndetse n’ibitaramo.

Iradukunda Odille washinze iyi nzu y’imideri, avuga ko igitekerezo cyo gutangiza igikorwa nk’iki yakigize akiri muto, kuko yakuze abona umubyeyi we adoda imyenda akoresheje icyarahani, bituma akurana inyota yo kuzakora ishoramari nk’iri.

Ikindi kandi avuga ko yakundaga ibijyanye n’imyambarire, ku buryo ari ikintu yitaho cyane, ari na byo byatumye na we yifuza kujya afasha abifuza kwambara neza.

Ati “Nabonaga mama abikora, nkura mbikunda, kwa kundi umwana akina na byo, aho ndangirije kwiga nza kubona ko nabikora mu buryo bwiza kuko nari maze kubona ko abantu bantera akanyabugabo, bambwira ko mbikora neza, bati ‘jya ukomeza utudodere’, bituma nanjye mvuga ngo reka mbikore mu buryo bwagutse.”

Iradukunda Odille avuga ko nubwo uru ruganda rwo guhanga imideri mu Rwanda rukirimo imbogamizi, ariko ruri gukura ku kugero gishimishije, kuko uko rwari ruhagaze mu myaka itanu ishize atari ko rumeze ubu,

Ati “Nk’ibikoresho bimwe na bimwe ntitubasha kubibona hano, ugasanga biratugora tujya kubishaka hanze, ariko urwego turiho rurashimishije mu Rwanda, kuko navuga ko Made in Rwanda [ibikorerwa mu Rwanda] iramamazwa cyane, ko abantu bagomba kwambara imyambaro yakorewe mu Rwanda.”

Yatanze ingero z’ibikorwa bikomeye bibera mu Rwanda, bigaragaramo abambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda, nk’ibirori biherutse gutangirwamo ibihembo bya Trace Awards, ndetse n’umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi.

Ati “Warabibonye ko imyambaro myinshi yari yambawe, yari Made in Rwanda. Nanjye nari mfitemo abo nari nambitse kandi bagaragaye neza cyane.”

Agashya k’iminsi mikuru

Iyi nzu y’Imideri ya Odileira Design iherutse kumanura ibiciro ku munsi uzwi nka ‘Black Friday’ aho yari yashyizeho igabanyirizwa rya 20%, itangaza ko inafitiye abakiliya agashya k’iminsi mikuru isoza umwaka.

Mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi gusoza umwaka, abazakodesha imyenda y’ibirori muri Odileira Design, bazagabanyirizwaho 25%, mu rwego rwo guha abantu iminsi mikuru.

Iri gabanyirizwa rizaba rireba gusa abazakodesha imyenda yo kujyana mu birori, mu gihe abazadodesha; bo batarebwa n’iri gabanyirizwa.

Itsinda rya Kigali Boss Babe riherutse gutanga igihembo muri Trace Awards ryambistwe na Odileira Design

N’umunyamakurukazi Cyuzuzo na we yari yaserukanye umuderi wo muri Odileira Design
Umunyamideri Keza Terisky na we yambikwa na Odileira Design

N’abakinnyi ba Filimi barabagana
Imyambaro y’ubukwe muri Odileira Design irakorwa

Abifuza imyambaro yo mu birori bashyizwe igorora

Imideri muri Odileira Design ni uburo buhuye

RADIOTV10

Comments 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru