Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

AMAFOTO: Irebere ubwiza bw’imyenda ikorwa n’inzu yambika ibyamamare inafitiye abakiliya agashya k’Ubunani

radiotv10by radiotv10
05/12/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
1
AMAFOTO: Irebere ubwiza bw’imyenda ikorwa n’inzu yambika ibyamamare inafitiye abakiliya agashya k’Ubunani
Share on FacebookShare on Twitter

Odileira Design, imwe mu nzu z’imideri zo mu Rwanda, ikaba izwiho umwihariko wo kwambika abifuza kujya mu birori bakahacana umucyo, ifitiye agashya abakiliya bazakodesha imyenda mu bihe by’iminsi mikuru. Twaganiriye n’uwashinze iyi nzu y’imideri.

Iyi nzu y’imideri ya Odileira Design izwiho no kwambika ibyamamare bifite amazina azwi mu Rwanda iyo byitabiriye ibirori, nk’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool uherutse guserukana ikanzu yarangaje benshi ubwo yitabiraga itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards.

Iyi nzu y’imideri iherereye mu Mujyi rwagati haruguru y’ahazwi nko ku Nkuru Nziza, imaze kuba ikimenyabose mu bifuza imyambaro yo gutahana ibirori nk’ubukwe, iby’isabukuru y’amavuko, ibya Bridal shower, ndetse n’ibitaramo.

Iradukunda Odille washinze iyi nzu y’imideri, avuga ko igitekerezo cyo gutangiza igikorwa nk’iki yakigize akiri muto, kuko yakuze abona umubyeyi we adoda imyenda akoresheje icyarahani, bituma akurana inyota yo kuzakora ishoramari nk’iri.

Ikindi kandi avuga ko yakundaga ibijyanye n’imyambarire, ku buryo ari ikintu yitaho cyane, ari na byo byatumye na we yifuza kujya afasha abifuza kwambara neza.

Ati “Nabonaga mama abikora, nkura mbikunda, kwa kundi umwana akina na byo, aho ndangirije kwiga nza kubona ko nabikora mu buryo bwiza kuko nari maze kubona ko abantu bantera akanyabugabo, bambwira ko mbikora neza, bati ‘jya ukomeza utudodere’, bituma nanjye mvuga ngo reka mbikore mu buryo bwagutse.”

Iradukunda Odille avuga ko nubwo uru ruganda rwo guhanga imideri mu Rwanda rukirimo imbogamizi, ariko ruri gukura ku kugero gishimishije, kuko uko rwari ruhagaze mu myaka itanu ishize atari ko rumeze ubu,

Ati “Nk’ibikoresho bimwe na bimwe ntitubasha kubibona hano, ugasanga biratugora tujya kubishaka hanze, ariko urwego turiho rurashimishije mu Rwanda, kuko navuga ko Made in Rwanda [ibikorerwa mu Rwanda] iramamazwa cyane, ko abantu bagomba kwambara imyambaro yakorewe mu Rwanda.”

Yatanze ingero z’ibikorwa bikomeye bibera mu Rwanda, bigaragaramo abambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda, nk’ibirori biherutse gutangirwamo ibihembo bya Trace Awards, ndetse n’umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi.

Ati “Warabibonye ko imyambaro myinshi yari yambawe, yari Made in Rwanda. Nanjye nari mfitemo abo nari nambitse kandi bagaragaye neza cyane.”

Agashya k’iminsi mikuru

Iyi nzu y’Imideri ya Odileira Design iherutse kumanura ibiciro ku munsi uzwi nka ‘Black Friday’ aho yari yashyizeho igabanyirizwa rya 20%, itangaza ko inafitiye abakiliya agashya k’iminsi mikuru isoza umwaka.

Mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi gusoza umwaka, abazakodesha imyenda y’ibirori muri Odileira Design, bazagabanyirizwaho 25%, mu rwego rwo guha abantu iminsi mikuru.

Iri gabanyirizwa rizaba rireba gusa abazakodesha imyenda yo kujyana mu birori, mu gihe abazadodesha; bo batarebwa n’iri gabanyirizwa.

Itsinda rya Kigali Boss Babe riherutse gutanga igihembo muri Trace Awards ryambistwe na Odileira Design

N’umunyamakurukazi Cyuzuzo na we yari yaserukanye umuderi wo muri Odileira Design
Umunyamideri Keza Terisky na we yambikwa na Odileira Design

N’abakinnyi ba Filimi barabagana
Imyambaro y’ubukwe muri Odileira Design irakorwa

Abifuza imyambaro yo mu birori bashyizwe igorora

Imideri muri Odileira Design ni uburo buhuye

RADIOTV10

Comments 1

  1. Sabagirirwa Anastasie says:
    2 years ago

    I am interested

    Reply

Leave a Reply to Sabagirirwa Anastasie Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Icyifuzo cy’umukozi w’Imana Yongwe wifuzaga gufungurwa cyateshejwe agaciro

Next Post

Uwa Guverinoma y’u Bwongereza uje gusinya amasezerano mashya yahageze: Ibyo yavuze mbere yo kuza

Related Posts

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwa Guverinoma y’u Bwongereza uje gusinya amasezerano mashya yahageze: Ibyo yavuze mbere yo kuza

Uwa Guverinoma y’u Bwongereza uje gusinya amasezerano mashya yahageze: Ibyo yavuze mbere yo kuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.