Uwa Guverinoma y’u Bwongereza uje gusinya amasezerano mashya yahageze: Ibyo yavuze mbere yo kuza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zikomeje gahunda igamije kurengera ubuzima bw’abimukira, aho zigiye gusinya andi masezerano anogejwe yo kubohereza mu Rwanda. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, James Cleverly wamaze kugera mu Rwanda, yavuze ko iki Gihugu gitekanye bihagije.

Biteganyijwe ko aya masezerano ashyirwaho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, nyuma y’iminsi 20 Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro uyu mugambi w’u Rwanda, aho rwavugaga ko atubahirije amategeko.

Izindi Nkuru

Mu mwanzuro w’uru Rukiko, rwavuze ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye gishobora kwakira abimukira, mu gihe baba bavuye mu Bwongereza, ngo kuko hari impungege ko bahita basubizwa mu Bihugu baje baturukamo.

Ni icyemezo cyubashywe na Guverinoma y’u Rwanda kuko cyafashwe n’Urwego rubifitiye ububasha, ariko yamagana ibyo rwavuzemo ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye ku mpunzi.

Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo kuri iki cyemezo ubwo cyari kikimara gutangazwa, yavuze ko bizwi ko u Rwanda kiri mu Bihugu bya mbere ku Isi bifata neza impunzi, kandi ko rwagiye runabishimirwa n’imiryango mpuzamahanga irimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.

Nyuma y’iki cyemezo kandi, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yatangaje ko azakora ibishoboka byose, kugira ngo uyu mugambo w’Igihugu cye n’u Rwanda ushyirwe mu Bikorwa, avuga ko hagiye kunyurwa izindi nzira zose zishoboka kugira ngo abo bimukira boherezwe mu Rwanda.

 

Uwo muri Guverinoma y’u Bwongereza yageze i Kigali

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, James Cleverly uje gushyira umukono ku masezerano avuguruye, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023.

Biteganyijwe ko nyuma yo kugera mu Rwanda, aza kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ubundi bagashyira umukono kuri aya masezerano.

Mu kwezi gushize, James Cleverly yari yanagiranye ibiganiro na Dr Biruta, baganira kuri aya masezerano mashya agomba gutuma umugambi w’Ibihugu byombi ushyirwa mu bikorwa.

Sky News ivuga ko James Cleverly yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho biteganyijwe ko abanza gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

James Cleverly mbere yo kuza i Kigali, yavuze ko u Rwanda “rwita cyane ku burenganzira bw’impunzi” ku buryo ari amahitamo meza yo gukorana n’u Bwongereza muri uyu mugambi.

Yagize ati “Turabizi neza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye, kandi turi gukorana cyane mu rwego rwo gushyira gushyira mu bikorwa ubu bufatanye bwacu, mu rwego rwo guhagarika ababurira ubuzima mu bwato burohama mu nyanja, no kurengera ubuzima bwabo.”

Yakomeje anavuga ko ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko ubwo rwafataga icyemezo ruherutse gufata “rwari rubizi ko hashobora kuzabaho impinduka mu bihe biri imbere byatuma iyi gahunda igerwa, rero ni byo turi gukoranaho, kuri aya masezerano mashya mpuzamahanga.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru