Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bruce Melodie wari muri America akinahafite ibitaramo yagarutse mu Rwanda mu ibanga

radiotv10by radiotv10
05/12/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Bruce Melodie wari muri America akinahafite ibitaramo yagarutse mu Rwanda mu ibanga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita Munyakazi, umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za America, ukinahafite ibitaramo by’iminsi mikuru, yagarutse mu Rwanda dore ko na ho hari igitaramo agomba kuririmbamo.

Bruce Melodie wari umaze icyumweru n’igice ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023.

Uyu muhanzi wamaze no gusogongera ku bitaramo afite muri Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yaranaririmbanye n’ikirangirire Shaggy banafitanye indirimbo, yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Ntiyakiriwe n’ibitangazamakuru nk’uko byamuherekeje ubwo yagenda mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 25 Ugushyingo 2023.

Aje mbere y’umunsi umwe ngo aririmbe mu gitaramo ‘Move Afrika’ kizanaririmbamo umuraperi ukomeje Kendrick Lamar na we wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Bruce Melodie azahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za America, dore ko agifite ibitaramo azakorayo, birimo icyo azakorera mu mujyi wa Portland tariki 30 Ukuboza 2023.

Uyu muhanzi nyarwanda, aherutse no kuririmbana na Shaggy indirimbo bakoranye yiswe ‘When she’s arround’, ubwo yaserukanaga afite ibendera ry’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 8 =

Previous Post

Uwabaye muri Guverinoma yo mu buhungiro ufungiye mu Rwanda yavuze ko ubu yifuza kubaka Igihugu

Next Post

Umuraperi wari utegerejwe i Kigali yaje mu buryo bwiyubashye bwashoborwa n’abahanzi bacye

Related Posts

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

by radiotv10
07/07/2025
0

Ni ku nshuro ya gatandatu habaye ibi bitaramo by’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, bikaba ku nshuro ya gatatu MTN...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperi wari utegerejwe i Kigali yaje mu buryo bwiyubashye bwashoborwa n’abahanzi bacye

Umuraperi wari utegerejwe i Kigali yaje mu buryo bwiyubashye bwashoborwa n'abahanzi bacye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.