Umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka itatu muri America ubu ari mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi TMC wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys yaririmbanagamo na Platini, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ari muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Mujyanama Claude AKA TMC, ari i Kigali ndetse akaba yabonanye na zimwe mu nshuti ze za hafi, yari akumbuye na zo zari zimufitiye urukumbuzi.

Izindi Nkuru

Uyu muhanzi wavuye mu Rwanda mu ntangiro za 2020, ubwo yari agiye gukomeza amashuri ye, bivugwa ko ari i Kigali by’igihe gito, kuko azahita asubira muri Let Zunze Ubumwe za America, aho asigaye aba.

TMC wahoze mu itsinda rya Dream Boys riri mu yakunzwe na benshi mu Rwanda rikaza gutandukana, bivugwa ko ari mu Rwanda muri gahunda zisanzwe, zidafitanye isano n’umuziki.

Uyu muhanzi uherutse kugaraga ari kumwe na bagenzi be b’ibyamamare bamenyekanye mu Rwanda basigaye baba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko ye, yagiye muri iki Gihugu mu ntangiro za 2020, ubwo yari asoje amasomo y’icyiro cya gatatu cya Kaminuza.

Ni amasomo yasoreje muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba yaragiye muri USA, avuga ko agiye gushakayo impamyabumenyi y’ikirenga, ariko byaje kwanga, asubira mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru