Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Umuryango uri mu ihurizo ritaworoheye nyuma yo kwibaruka impanga eshatu

radiotv10by radiotv10
06/12/2023
in MU RWANDA
0
Rwanda: Umuryango uri mu ihurizo ritaworoheye nyuma yo kwibaruka impanga eshatu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango utishoboye wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma wibarutse impanga z’abana batatu, uravuga ko nubwo ari ibyishimo ariko ufite n’ihurizo ry’amadeni bafitiye Ibitaro babyariyemo, ndetse n’uburyo uzabasha gutunga aba bana kuko iberere ryonyine ritabakuza kandi bakaba ari ba ntaho nikora.

Uyu muryo wa Mutungirehe Anastase na Mukansanga Elina utuye mu Mudugudu wa Rango mu Kagari ka Karama, umaze ibyumweru bibiri wibarutse izi mpanga z’abakobwa, mu Bitaro bya Kibungo.

Bavuga ko bageze mu Bitaro tariki 19 Ukwakira 2023, babivamo tariki 17 Ugushyingo 2023, ni ukuvuga ko babimazemo ukwezi kumwe.

Mu gusezererwa batangiye guhura n’inzitizi zitandukanye zirimo izo kubura ubushobozi bwo kwishyura ibihumbi 100 Frw bari bamaze kugeramo ibi Bitaro, bakaba barasabwe kuyishyura bitarenze muri Werurwe umwaka utaha wa 2024, ari na bo babyisabiye.

Mutungirehe Anastase yagize ati “Numvaga ko ari ntabundi bubasha nshobora kuba nabona bwo kugira ngo nkureyo umuryango wanjye nibura nkubone hano mu rugo.”

Avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’Umurenge ngo buba bwabaha inkunga, ariko ko kugeza n’ubu nta n’ijana burabaha kandi kwita kuri izi mpanga bikaba bigoye.

Ati “Aba bana banywa amata ariko kugira ngo na yo aboneke na byo ni intamabara. Ni ukwigora umuntu akarya rimwe ku munsi.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, basaba ko Leta cyangwa abagiraneza gufasha uyu muryango kuko usanzwe utifashije ku buryo ngo utatunga izi mpanga muri ibi bihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Natahalie yabwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo akwiye kugana ubuyobozi bw’Akarere agasobanura ikibazo cye.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Menya iby’ingenzi byongewe mu masezerano mashya y’u Bwongereza n’u Rwanda bishoboza kuzatuma ntakiyakumira

Next Post

Perezida w’Ikipe yo mu Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibivugwamo miliyoni 160Frw

Related Posts

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

In today’s world, who you know can sometimes be just as important as what you know. For young women in...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

IZIHERUKA

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections
IMIBEREHO MYIZA

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

07/11/2025
Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

06/11/2025
Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’Ikipe yo mu Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibivugwamo miliyoni 160Frw

Perezida w’Ikipe yo mu Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibivugwamo miliyoni 160Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.