Rwanda: Umuryango uri mu ihurizo ritaworoheye nyuma yo kwibaruka impanga eshatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango utishoboye wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma wibarutse impanga z’abana batatu, uravuga ko nubwo ari ibyishimo ariko ufite n’ihurizo ry’amadeni bafitiye Ibitaro babyariyemo, ndetse n’uburyo uzabasha gutunga aba bana kuko iberere ryonyine ritabakuza kandi bakaba ari ba ntaho nikora.

Uyu muryo wa Mutungirehe Anastase na Mukansanga Elina utuye mu Mudugudu wa Rango mu Kagari ka Karama, umaze ibyumweru bibiri wibarutse izi mpanga z’abakobwa, mu Bitaro bya Kibungo.

Izindi Nkuru

Bavuga ko bageze mu Bitaro tariki 19 Ukwakira 2023, babivamo tariki 17 Ugushyingo 2023, ni ukuvuga ko babimazemo ukwezi kumwe.

Mu gusezererwa batangiye guhura n’inzitizi zitandukanye zirimo izo kubura ubushobozi bwo kwishyura ibihumbi 100 Frw bari bamaze kugeramo ibi Bitaro, bakaba barasabwe kuyishyura bitarenze muri Werurwe umwaka utaha wa 2024, ari na bo babyisabiye.

Mutungirehe Anastase yagize ati “Numvaga ko ari ntabundi bubasha nshobora kuba nabona bwo kugira ngo nkureyo umuryango wanjye nibura nkubone hano mu rugo.”

Avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’Umurenge ngo buba bwabaha inkunga, ariko ko kugeza n’ubu nta n’ijana burabaha kandi kwita kuri izi mpanga bikaba bigoye.

Ati “Aba bana banywa amata ariko kugira ngo na yo aboneke na byo ni intamabara. Ni ukwigora umuntu akarya rimwe ku munsi.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, basaba ko Leta cyangwa abagiraneza gufasha uyu muryango kuko usanzwe utifashije ku buryo ngo utatunga izi mpanga muri ibi bihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Natahalie yabwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo akwiye kugana ubuyobozi bw’Akarere agasobanura ikibazo cye.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru