Perezida w’Ikipe yo mu Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibivugwamo miliyoni 160Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hodari Hilary usanzwe ari Perezida wa Sunrise FC, akaba n’umuyobozi wa Koperative y’abacuruzi b’Amata bo mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’iyi Koperative.

Iyi koperative yitwa Nyagatare Dairy Marketing Cooperative (NDMC) isanzwe icuruza amata n’ibiyakomokaho, ikaba ifite icyicaro mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare.

Izindi Nkuru

Hodari Hilary watawe muri yombi akurikiranyweho ibifitanye isano no kunyereza umutungo w’amafaranga arenga miliyoni 160 Frw, w’iyi koperative asanzwe abereye Perezida.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko Hodari yatawe muri yombi we n’umucungamutungo w’iyi koperative witwa Happy Muhoza, bakaba barafashwe tariki 04 Ukuboza 2023, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare.

Ibi byaha byakozwe kuva muri 2018, birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko ibyaha bikekwa kuri aba bayobozi ba Koperative, byakozwe ubwo hakwaga inguzanyo mu izina ry’iyi koperative, ariko bakayijyana mu bindi.

Ati Hilary Hodari we nka Perezida wa Koperative yishyize ku rutonde rw’abakozi bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.”

Dr Murangira avuga ko Hodari kandi yagiye anyereza umutungo wa koperative akoresheje uburiganya burimo kuba yarashyiraga amavuta mu modoka ye, ariko akavuga ko yashyizwe muri moteri ya koperative.

Ati Yafashe nanone imashini ishinzwe gukata ibyatsi, yari isanzwe ikodeshwa amafaranga akajya mu kigega cya Koperative, ayijyana iwe.

Dr Murangira yaboneyeho kwibutsa abantu ko bakwiye kwirinda gukora ibikorwa nk’ibi, kuko RIB itazahwema gukurikirana ababikora, aboneraho no gusaba abantu kujya batanga amakuru igihe cyose babonye ibikorwa bitanoze, bishobora kuba bigize ibyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru