Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko hari undi munyeshuri wa Kaminuza i Huye wakuyemo inda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko bivuzwe ko muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, hari undi mukobwa wakuyemo inda akurikiye undi wayikuyemo mu minsi micye ishize, iyi kaminuza yabihakanye, isobanura icyatumye bikekwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye, habaye igikorwa mu nyubako izwi nka KOICA, cyatumye hakekwa ko hari undi mukobwa wakuyemo inda.

Izindi Nkuru

Ibyo bikorwa, birimo gusohora mu buryo butunguranye abanyeshuri b’abahungu barimo bigira muri iyi nyubako, ku mpamvu batasobanuriwe, bamara umwanya ntawemerewe kuhinjira, ubundi hakurikiraho igikorwa cyo kuhakora amasuku.

Ibi byatumye hakekwa ko hari undi mukobwa wakuyemo inda, nyuma y’iminsi micye hari undi uyikuyemo, wabikoze mu cyumweru gishize akajugunya uruhinja mu gakangara kamwe gashyirwamo imyanda mu macumbi y’abakobwa y’inzu izwi nka Benghazi.

Kuri iyi nshuro bwo, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwahakanye aya makuru yavugaga ko hari undi wakuyemo inda, buvuga ko ntawundi wakuyemo inda, bunasobanura ibyabaye.

Kabagambe Ignatius, Umuvugizi w’iyi Kaminuza yabwiye Ikinyamakuru Igihe ati “Yari arwaye mu nda gusa. Ni uko byari byavuzwe, nyuma basanga ari uburwayi bwo mu nda.”

Ni mu gihe bamwe mu bari ahabereye iki gikorwa, bo bavuga ko hari undi mukobwa wakuyemo inda, gusa bakavuga ko ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, babigize ubwiru cyane.

Umwe wavugaga ko byakozwe n’umwana w’umukobwa wakuyemo inda “akabiroha mu bwiherero. Njye nabonye amaraso ava imbere y’ubwiherero.”

Ubwo abanyeshuri b’abahungu basohorwaga muri iyo nyubako mu buryo bw’igitaraganya, hari umwe wahise ahamagara itangazamakuru, arisaba kuza kubikurikirana, gusa abanyamakuru bahageze, bose babanje kwimwa amakuru y’impamo y’ibyari bimaze kuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru