Amasezerano avuguruye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, yongeyemo ingingo nshya, zisubiza impungenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gutesha agaciro aya mbere, zitezweho kuzatuma ntakibuza gahunda y’ibi Bihugu byombi kugerwaho.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’iminsi 20 Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro aya mbere yashyizweho umukono muri Mata umwaka ushize wa 2022, nyuma y’uko rusomye icyemezo cyatanzwe tariki 15 Ugushyingo 2023.
Mu cyemezo cy’uru Rukiko, rwavugaga ko hari impungenge ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda bashobora kuzahita basubizwa mu Bihugu bavuyemo bahunga.
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2023, Guverinoma z’Ibihugu byombi, zongeye gushyira umukono ku masezerano avuguruye, anasubiza impungenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta agaruka ku byongewe muri aya masezerano, yavuze ko u Rwanda ruzakorana n’u Bwongereza mu kongerera imbaraga Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu bijyanye no gusuzuma dosiye z’abasaba ubuhungiro.
Ati “Ariko tugashyiraho n’uburyo abo bireba bashora kwitabaza inkiko mu gihe ubusabe bwabo butakiriwe. Ibyo byose rero bizasaba kongerera imbaraga uburyo bwacu dusanzwe dukoresha ndetse no gushyiraho izindi nzego zishobora gukurikirana ibyo bibazo bikeneye kujya mu nkiko. Ibyo ni byo twongereye mu masezerano yari asanzweho kugira ngo dusubize ibyo bibazo byabajijwe n’Urukiko rw’Ikirenga.”
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, James Cleverly avuga ko ntakigomba guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mashya y’Ibihugu byombi.
Yagize ati “Twizeye ko aya masezerano arimo ibisubizo by’ibibazo byose byagaragarijwe mu Rukiko rw’Ikirenga. Dukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda kugira ngo bikemuke. Nizeye ko noneho ubu tugiye kwihuta.”
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly yavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye na yo itemeranya n’abavuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye.
Yagize ati “Ntabwo dushimishwa n’abanenga u Rwanda […] rwateye intambwe igana imbere nk’umufatanyabikorwa ushishoza, mu gushaka umuti w’ibibazo mpuzamahanga bikomeye, rero rukeneye guterwa inkunga mu kubikora.”
James Cleverly avuga ko abamagana iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza, birengagiza ko bashaka gukomeza guha icyuho ba rusahurira mu nduru, bagirira nabi abimukira mu bikorwa byo kubacuruza, no mu kubakoresha ubucakara.
Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko mu gihe n’aya masezerano yakongera guhura n’imbogamizi, bitazaba ibicantege kuri yo ngo ibe yava muri uyu mugambi kuko iki Gihugu cyawinjiyemo ku bushake kandi cyumva ko agamije ineza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yagize ati “Ntidutekanya kuva muri ubu bufatanye. Twiyemeje kuyashyira mu bikorwa.”
Imwe mu ngingo u Rwanda rwamaganiye kure mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, ni ukuvuga ko ari Igihugu kidatekanye cyagakwiye koherezwamo abimukira bavuye mu Bwongereza, ndetse rukaba rwarabyamaganiye kure.
David NZABONIMPA
RADIOTV10