Uwakatiwe kubera urugomo ariko ntafungwe akarukomeza ngo ibyo akorera abantu na we siwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore wo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, wakatiwe gufungwa imyaka itatu kubera gukubita no gukomeretsa abantu, ariko ntajyanwe mu Igororero, akomeje ibikorwa by’urugomo, abaturanyi bakavuga ko batumva icyabuze ngo afungwe, we akavuga ko abiterwa n’ubusinzi, ngo ariko iyo atanyoye inzoga aba ari umwana mwiza.

Uyu musore witwa Mutijima Gaston, aherutse gukatirwa iki gifungo n’Urukiko rwa Nyarubuye, ariko ntiyajyanwa mu Igororero, ubu akaba akomeje kwidegembya.

Izindi Nkuru

Uwitwa Hirwa Emile wo mu Mudugudu wa Mutwe mu Kagari ka Nasho muri uyu Murenge wa Mpanga, yabwiye RADIOTV10 ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 yakubiswe n’uyu musore ubwo yamusangaga ari gukiza abarwanaga ku muhanda.

Ati “Barimo bashyamirama, harimo n’abandi bapapa, ndabakiza niba barabonye ko mbabangamiye bahita bamfata barankubita.”

Uwamahirwe Appolinaire, umubyeyi wa Hirwa Emile, avuga nta butabera yahawe bw’umubungu dore ko batanze ikirego mu Bugenzacya cyakirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarubuye, hakaba hashize ukwezi Urukiko rukatiye umusore wamukubitiye umwana igifungo cy’imyaka 3 ariko ntafungwe.

Undi muturage witwa Ntegekurora Frodouard wo muri aka Kagari ka Ntasho, na we avuga ko uyu musore yamukubise muri iki cyumweru.

Ati “Yankubise, amaze kunkubita yankubise imitwe itatu ndakanuka n’amenyo arajegera njya kwa muganga.”

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu musore kimwe na bagenzi be bakunze kugaragarwaho urugomo, bakwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco kugira ngo bahindurwe.

Mutijima Gaston uvugwaho gukubita no gukomeretsa abaturage, yemeye ko ajya agira urugomo, ariko ko arugira iyo yanyweye inzoga.

Ati “Icyo kurwana cyo nkiyiziho nanjye. Ariko hari igihe usanga atari njye bitewe n’ubusinzi. Kuko rimwe na rimwe kenshi mbikora nasinze, ntabwo mba nabiteguye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze iki kibazo batari bakizi nk’ubuyobozi, ariko ko bagiye kugikurikirana.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru