Aba mbere bamaze kugenda muri bisi zikoresha amashanyarazi zinjiye mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko ari ibyiza bigeretse ku bindi, kuko uretse kongera umubare w’imodoka zibatwara, izi zo zinafite umwihariko w’imiterere yazo, ituma bagenda bisanzuye.
Izi modoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi, zatangiye kugenda mu mihanda ya Kigali muri iki Cyumweru, nyuma y’uko zishyitse mu Rwanda zizanywe n’ikigo cya BasiGo cyo muri Kenya.
Abagenzi bazicayemo bwa mbere, bishimiye imiterere yazo, ituma bagenda bisanzuye kandi bakagerera igihe aho bagiye kuko zihuta.
Uwitwa Dieudonne wari mu rugendo atwawe n’iyi bisi agiye mu kazi, yagize ati “Ndumva nicaye neza ntekanye. Ngiye mu kazi kandi ndumva mfite furesheri, ku buryo nza kugakora neza.”
Yakomeje agira ati “Si ya modoka ikunyuraho wenda ngo isigare yaguteye imyotsi ngo usigare wipfutse ku mazuru, ntiyangiza ibidukikije.”
Uwitwa Mukarurema Rosine na we yagaragaje umwihariko w’izi bisi, avuga ko zazanye n’igisubizo ku muntu ushobora kuba yiriwe akoresha telefone, akaba yataha umuriro washizemo, kandi akeneye kumenya uko mu rugo byifashe.
Yagize ati “Nabonye n’aho bacomeka telefone, kandi kuba ikoresha amashanyarazi, nta myotsi igira, ntiyangiza n’ibidukikije. Ni imodoma nziza cyane.”
Izi bisi kandi zirimo agasunduku kagenewe gushyirwamo ibikoresho bishobora kwifashishwa mu guha ubutabazi bw’ibanze mu gihe hari umugenzi ugize ikibazo ukeneye ubutabazi bwihuse.
Rutayisire Rashid umwe mu bashoferi batwara izi Bisi zikoresha amashanyarazi, na we avuga ko zifite itandukaniro n’izisanzwe kuko zifite ikoranabuhanga.
Ati “Nk’igihe waba wayigejeje kuri bordure, irabikwereka ikakurega ikakwereka, ikakurega ikakubwira iti ‘wankojeje ku giti’…”
Uyu mushoferi kandi avuga ko nta mpungenge ku bijyanye no kuba yashiramo umuriro, ikaba yakerereza abagenzi, kuko iyo icaginze yuzuye, ishobora gukora iminsi ibiri itarashimo umuriro, kandi ikagenda yereka umushoferi ingano y’amashanyarazi asigayemo.
Ati “Twirirwa tugenda kuva mu gitondo mpaka nimugoroba, ariko tugakoresha 50% byonyine.”
Izi bisi iyo zashizemo umuriro zicomekwa mu gihe cy’amasaha atatu zikaba ziruzuye, kandi iyuzuye ikaba ishobora kugenda ibilometero 300 ikirimo umuriro.
RADIOTV10
Nange ndasha kuyigendamo ndumva ifite umwihariko cyane kurusha izari zisanze