Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abashatse bagenda bacaginze Telefone: Ibyihariye wamenya kuri Bisi z’amashanyarazi zashimwe n’Abanyakigali

radiotv10by radiotv10
14/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Abashatse bagenda bacaginze Telefone: Ibyihariye wamenya kuri Bisi z’amashanyarazi zashimwe n’Abanyakigali
Share on FacebookShare on Twitter

Aba mbere bamaze kugenda muri bisi zikoresha amashanyarazi zinjiye mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko ari ibyiza bigeretse ku bindi, kuko uretse kongera umubare w’imodoka zibatwara, izi zo zinafite umwihariko w’imiterere yazo, ituma bagenda bisanzuye.

Izi modoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi, zatangiye kugenda mu mihanda ya Kigali muri iki Cyumweru, nyuma y’uko zishyitse mu Rwanda zizanywe n’ikigo cya BasiGo cyo muri Kenya.

Abagenzi bazicayemo bwa mbere, bishimiye imiterere yazo, ituma bagenda bisanzuye kandi bakagerera igihe aho bagiye kuko zihuta.

Uwitwa Dieudonne wari mu rugendo atwawe n’iyi bisi agiye mu kazi, yagize ati “Ndumva nicaye neza ntekanye. Ngiye mu kazi kandi ndumva mfite furesheri, ku buryo nza kugakora neza.”

Yakomeje agira ati “Si ya modoka ikunyuraho wenda ngo isigare yaguteye imyotsi ngo usigare wipfutse ku mazuru, ntiyangiza ibidukikije.”

Uwitwa Mukarurema Rosine na we yagaragaje umwihariko w’izi bisi, avuga ko zazanye n’igisubizo ku muntu ushobora kuba yiriwe akoresha telefone, akaba yataha umuriro washizemo, kandi akeneye kumenya uko mu rugo byifashe.

Yagize ati “Nabonye n’aho bacomeka telefone, kandi kuba ikoresha amashanyarazi, nta myotsi igira, ntiyangiza n’ibidukikije. Ni imodoma nziza cyane.”

Izi bisi kandi zirimo agasunduku kagenewe gushyirwamo ibikoresho bishobora kwifashishwa mu guha ubutabazi bw’ibanze mu gihe hari umugenzi ugize ikibazo ukeneye ubutabazi bwihuse.

Rutayisire Rashid umwe mu bashoferi batwara izi Bisi zikoresha amashanyarazi, na we avuga ko zifite itandukaniro n’izisanzwe kuko zifite ikoranabuhanga.

Ati “Nk’igihe waba wayigejeje kuri bordure, irabikwereka ikakurega ikakwereka, ikakurega ikakubwira iti ‘wankojeje ku giti’…”

Uyu mushoferi kandi avuga ko nta mpungenge ku bijyanye no kuba yashiramo umuriro, ikaba yakerereza abagenzi, kuko iyo icaginze yuzuye, ishobora gukora iminsi ibiri itarashimo umuriro, kandi ikagenda yereka umushoferi ingano y’amashanyarazi asigayemo.

Ati “Twirirwa tugenda kuva mu gitondo mpaka nimugoroba, ariko tugakoresha 50% byonyine.”

Izi bisi iyo zashizemo umuriro zicomekwa mu gihe cy’amasaha atatu zikaba ziruzuye, kandi iyuzuye ikaba ishobora kugenda ibilometero 300 ikirimo umuriro.

RADIOTV10

Comments 1

  1. kagambage eric says:
    2 years ago

    Nange ndasha kuyigendamo ndumva ifite umwihariko cyane kurusha izari zisanze

    Reply

Leave a Reply to kagambage eric Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Uwicaga abakobwa abanje kubabeshya urukundo bakanaryamana yahanishijwe igihano kiremereye

Next Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.