Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi wahaye Aba-Rayon ibyishimo bitazibagirana hagaragaye igisa n’amarenga ko ashobora kuyigarukamo

radiotv10by radiotv10
15/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi wahaye Aba-Rayon ibyishimo bitazibagirana hagaragaye igisa n’amarenga ko ashobora kuyigarukamo
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umurundi Amiss Cedric wanyuze muri Rayon Sports agatanga ibyishimo mu bakunzi b’iyi kipe akanayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona, ashobora kugaruka muri iyi kipe, nyuma y’uko abigaragajeho igisa n’amarenga.

Ibi byabanje gutangazwa na mugenzi we w’Umurundi Mvuyekure Emmanuel uzwi nka Manu na we uri gukina muri Rayon Sports.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Manu yagize ati “Nishimiye kongera ku kubona muvandimwe.”

Amiss Cedrick na we wabaye nk’usubiza mugenzi we Manu, yagize ati “Vuba aha ndagaruka mu ikipe yanjye nishimira.”

Amiss Cedrick unakinira ikipe y’Igihugu y’u Burundi, ni umwe mu batanze ibyishimo muri Rayon Sports yakiniye ndetse akanayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa 2013.

Yari amaze igihe adafite ikipe nyuma y’uko arangije amasezerano n’ikipe ya Al-Qadsiah yo muri Arabie Saoudite yakiniraga, ariko ntiyongerwe.

Ikipe ya Rayon Sports ibonye Amiss Cedric yaba ibonye umukinnyi uzayifasha mu mikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024, aho yasoje igice cya mbere iri ku mwanya wa kane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 1 =

Previous Post

Rwanda: Hatangiye igikorwa cyo gusakaza inzitiramibu mu bigo byose by’amashuri kinazaniye ababyeyi inkuru nziza

Next Post

Imana yakinze akaboko ku bimukira berecyezaga mu Gihugu cyavuguruye amasezerano n’u Rwanda

Related Posts

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

by radiotv10
19/09/2025
0

Umunya-Slovénie Tadej Pogačar, umwe mu bakinnyi b’amagare bakomeye ku Isi muri iki gihe, yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwitabira...

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu Pavelh Ndzila w’ikipe ya Rayon Sports yagiyemo avuye muri APR FC na yo yinjiyemo ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya...

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila yatanze inama ku cyakorwa ngo ikipe ye isezerere Singida Black Stars...

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

IZIHERUKA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura
AMAHANGA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imana yakinze akaboko ku bimukira berecyezaga mu Gihugu cyavuguruye amasezerano n’u Rwanda

Imana yakinze akaboko ku bimukira berecyezaga mu Gihugu cyavuguruye amasezerano n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.