Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abaperezida babiri baraye i Kigali: Menya abayobozi bakomeye bamaze kugera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/12/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abaperezida babiri baraye i Kigali: Menya abayobozi bakomeye bamaze kugera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hateganyijwe igikorwa cy’amateka muri Afurika cyo gufungura ku mugaragaro ishami Nyafurika ry’uruganda BionTech rukora inkingo n’imiti, cyitabirwa n’abayobozi banyuranye nk’Abakuru b’Ibihugu, barimo n’abaraye bageze mu Rwanda.

Abageze mu Rwanda, ni Perezida wa Senegal, Macky Sall washyitse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023.

Perezida Macky Sall ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wari uherekejwe n’intumwa zo mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda.

Macky Sall aje mu Rwanda ahaheruka mu mezi atanu ashize, kuko yanitabiriye Inama izwi nka ‘Women Deliver’ yigaga ku ruhare rw’abagore mu iterambere yabaye muri Nyakanga 2023.

Undi muyobozi wageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru, ni Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo na we witabiriye iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ishami rya BionTech mu Rwanda.

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo na we wakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana; we yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize, ubwo yitabiraga Inama ya ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Moussa Faki Mahamat, na we witabiriye uyu muhango wo gutangiza igikorwa cy’amateka ku Mugabane wa Afurika, na we yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru.

Undi uri mu Rwanda, ni Umuyobozi Mukuru wa BionTech akaba ari na we washinze iki kigo, Dr. Uğur Şahin na we uje muri uyu muhango wo gufungura ishami ry’uru ruganda mu Rwanda.

Bamwe muri aba bayobozi kandi, nka Perezida Macky Sall, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, n’Umuyobozi Mukuru wa BionTech, Dr. Uğur Şahin; banakiriwe n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame mu biro bye bagirana ibiganiro.

Igitekerezo cyo kubaka uru ruganda mu Rwanda, gifite imizi mu cyifuzo cyagaragajwe na Perezida Paul Kagame ubwo Isi yari iriho ihangana n’icyorezo cya COVID-19, ubwo hari hakenewe inkingo z’iki cyorezo, ariko Ibihugu bikize bikagaragaza ubusumbane mu kuzisaranganya.

Umukuru w’u Rwanda, yakunze kugaragaza ko Afurika na yo ikeneye kwigira mu gukora inkingo, kugira ngo ibashe kwigira mu buvuzi.

Perezida wa Senegal Macky Sall ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege

Yakiriwe na Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na we yageze mu Rwanda
Macky Sall yanagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Perezida wa Komisiyo ya AU na we uri mu Rwanda yakiriwe na Perezida Kagame
Umuyobozi wa BionTech na we ari mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

U Rwanda rwavuze ku Banyarwanda bamaze imyaka ibiri bafungishijwe ijisho imahanga barabuze Igihugu kibakira

Next Post

UN yakomoje ku binengwa nk’amagambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

UN yakomoje ku binengwa nk’amagambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.