Igikomangoma cy’ubwami bwa Asturias muri Espagne, Princess Leonor uri mu myitozo ya gisirikare, yagaragaye yambaye impuzankano ya gisirikare avuye mu myitozo.
Princess Leonor wujuje imyaka 18 mu kwezi w’Ukwakira uyu mwaka, yagaragaye mu misozi miremire muri Astún muri Espagne irimo urubura rwinshi yambaye yifurebye bya gisirikare, ubwo yari agiye kwitoreza mu rubura.
Yagiye kandi no mu mikino yo gusiganwa ku rubura, ari na ho yafotorewe, bigaragara ko yiteguye uyu mukino, aho yari yafunze imisatsi ye kugira ngo akore imyitozo ntakimutega.
Ikinyamakuru Daily Mail, kivuga ko iki gikomangoma, biteganyijwe ko ari we zakurikiraho guhabwa ikamba ry’Umwamikazi, yagaragaje imbaraga nyinshi muri iyi myitozo yakoraga.
Kivuga kandi ko muri iyi myitozo yakoranye n’itsinda ry’abandi banyeshuri, yanagize umwanya wo kwifotozanya na bo, bigaragara ko yabyishimiye.
Iyi myitozo ya gisirikare, iki Gikomangoma Princess Leonor, ayikorera mu ishuri rya gisirikare riri mu misozi miremire rya Zaragoza Military Academy.
Ni ishuri kandi amazemo iminsi, aho bivugwa ko ya yamaze kurangiza isomo rya mbere ryo kumenyera ubuzima bwa gisirikare, ndetse ubwami bw’iwabo bukaba bwaragaragaje amafoto yicaye mu ishuri rya gisirikare, akurikiranye amasomo y’igisirikare.
Ivomo: Daily Mail
RADIOTV10