Amazina mabi, ibitutsi no gufatwa nk’imburamukoro, nyamara basigasira umuco, ni byo byashibutsemo indirimbi ‘Ibirumbo’ y’umuhanzi w’indirimbo gakondo Muyango.
Tariki 24 Ukuboza 2023, umuhanzi Muyango wakunzwe na benshi agiye kongera gutaramira abakunzi be mu gitaramo yise IMBANZAMUMYAMBI, azanamurikiramo album ye ya mbere akoze wenyine.
Kuri iyi album yamaze gushyira hanze ndetse azamurikira abakunzi be kuri iki Cyumweru humvikanaho indirimbo yise ‘Ibirumbo’.
Avuga ko iyi ndirimbo yakomotse ku mateka we n’abandi bahanzi bo mu gihe cye baciyemo cyo kwitwa ibirumbo kubera kuririmba no guhamiriza, nyamara bo bakomeje kurwanirira icyo bitaga ‘Umuco Gakondo’ nubwo bari imahanga.
Ati “Nayishyizeho kugira ngo mbereke ko ibi bintu twabirwaniye turi bato kugeza igihe tubyemeje abantu.”
Mu bihangano byinshi byakozwe na Muyango, humvikanagamo Imitali, akaka ari itsinda ryamufashaga gukora umuziki we.
Icyakora nyuma yo gutandukana na bo bitewe nuko Muyango yari agarutse mu Rwanda, ubu ibihangano bye bishya ni ibye ku giti cye.
Iyi album igizwe n’indirimbo 14 azayimurika ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023 mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali.
Ntazatarama wenyine kuko azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bagezweho barimo umwana we witwa Inki, Nirere Channel, Inganzo Ngali ndetse n’Imitali bahoze baririmbana.
Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10