Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wakinwe ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 kuri sitade Ubworoherane iri mu karere ka Musanze.
Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyabonetse mu minota ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino (48’) gitsinzwe na Essombe Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameron.
Amakipe yombi yahuriye muri uyu mukino mu gihe ari kwitegura Shampiyona ya 2021/22 izatangira ku wa 16 Ukwakira 2021.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino mu mwanya wo kugira ngo umutoza Masud Juma yongere areba neza abakinnyi bashya bashaka kwinjira muri iyi kipe ndetse n’abahasanzwe muri gahunda yo kugira ngo azabone 11 beza azajya yifashisha muri shampiyona n’andi marushanwa bazitabira mu mwaka w’imikino 2021-2022.
Umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports, yakinnye adafite abarimo umunyezamu Hategekimana Bonheur umaze igihe gito atangiye imyitozo, ndetse na Mico Justin na Mitima Isaac bose bafite ibibazo by’imvune.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Uwayezu Jean Fidele perezida w’ikipe ya Rayon Sports muri sitade Ubworoherane
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports XI:
Hakizimana Adolphe (GK,22)
Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie 18
Ndizeye Samuel 25
Nishimwe Blaise 6
Nsengiyumva Isaac 2
Mujyanama Fidèle 3
Hassan Sembi 16
Essombe Willy Onana 4
Sagongo Suleiman 20
Musanze FC XI
Pascal Nshimiyimana (GK,42)
Nyandwi SADAM (C,16)
Gadi Niyonshuti 3
Ndagijimana Ewing 22
Jean Dushimumungezi 24
Clement Nshimiyimana 23
Nyirinkindi Saleh 10
Nkundimana Fabio 6
Kwizera Jean Luc 9
Eric Kanza Angwa 29
Namanda Luke Akula 13
Niyigena Clement 17
Mpongo Blaise SADAM 24
11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n’abakapiteni b’impande zombi
Masud Juma umutoza mukuru wa Rayon Sports
Nizigiyimana Abdul Karim “Mackenzie” aganzura umupira inyuma ahagana iburyo
Ndagijimana Ewing abyigana n’abakinnyi ba Rayon Sports
PHOTOS: Rwandamagazine