Friday, November 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23

radiotv10by radiotv10
30/12/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Perezida Ndayishimiye yashyize hanze ukuri ku by’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko umutwe wa M23 uvuze kenshi ko mu bo bahanganye harimo n’abasirikare b’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye w’iki Gihugu, yemeje ko igisirikare cye cyagiye gutabara Congo kuko ari umuturanyi na we wabafasha igihe baba bugarijwe.

Kuva imirwano yakongera kubura hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDRL, hakunze kuvugwa amakuru ko ingabo z’u Burundi na zo zinjiye muri ubu bufatanye bwo guhashya umutwe wa M23.

Umutwe wa M23 wagiye ubitangaza kenshi, ndetse ukanagaragaza imfungwa zafatiwe ku rugamba zirimo abasirikare b’u Burundi, banagaragazaga imyirondoro yabo n’uburyo bahagurutse mu Burundi babwirwa ko bagiye guhangana na M23.

Perezida Evariste Ndayishimiye, mu cyumweru gishize ubwo yashimiraga inzego z’umutekano z’Igihugu cye mu muhango wabereye i Gitega, yashimiye ingabo ziri mu butumwa zirimo n’iziri muri Congo, ariko yirinda gukomoza kuri ibi birego byari bimaze iminsi bivugwa na M23.

Ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru, Perezira Ndayishimiye yabajijwe kuri iki kibazo niba koko ingabo z’u Burundi ziri mu ruhande ruhanganye na M23, abyemeza adaciye ku ruhande.

Yavuze ko u Burundi busanzwe bufitanye amasezerano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bya gisirikare, bityo ko ntacyabuza Igihugu kimwe gutabara ikindi mu gihe cyugarijwe n’umwanzi.

Yagize ati “Kuko inzu y’umuturanyi nishya, ntujye kuyizimya, nawe iyawe nishya, ntabwo azaza kandi ntawumenya ibiza uko biza. Iyo rero u Burundi butabara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigiye gutabara nk’uko cyitabara kuko intambara niza usabwa kumenya kuyirwana utarayirwana.”

Umutwe wa M23 kandi wakunze kuvuga ko mu bo wagiye wivugana bo ku ruhande bahanganye, harimo n’abasirikare b’u Burundi, ndetse bamwe mu Barundi bakaba baherutse kotsa igitutu Leta yabo gusobanura iby’abasirikare b’Igihugu cyabo bari kugwa muri uru rugamba.

Muri iki kiganiro, Perezida Ndayishimiye yavuze ko intambara igira ibyayo, bityo ko kuba hari abayigwamo, ari ibisanzwe.

Ati “sinzi niba abantu bazi intambara, intambara ni umukino wo gupfa. Iyo wanze gupfa, ntuba umusirikare, uhita witahira. Umusirikare abanza kumva mu mutwe ko gupfa apfiriye Igihugu, mwebwe mutari abasirikare n’abapolisi, mwumva urusasu mukajya aho rutaturikiye, bo biruka bajya aho rwaturikiye.”

Ni mu gihe kandi uru rugamba ruri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukomeje guhindura isura, ndetse kuri uyu wa Gatanu rukaba rwakomereje mu bice byegereye umujyi wa Goma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + nineteen =

Previous Post

M23 yatangaje igishya mu rugamba ihanganyemo na FARDC rukomeje guhindura isura

Next Post

U Rwanda rwifashishije ikimenyetso rugaragaza ko rudashobora gukora nk’ibyo rwashinjwe na Perezida w’u Burundi

Related Posts

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

by radiotv10
13/11/2025
0

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida w'iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga
MU RWANDA

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

14/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

14/11/2025
Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

14/11/2025
Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwifashishije ikimenyetso rugaragaza ko rudashobora gukora nk’ibyo rwashinjwe na Perezida w’u Burundi

U Rwanda rwifashishije ikimenyetso rugaragaza ko rudashobora gukora nk’ibyo rwashinjwe na Perezida w’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.