Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ababitekereza ahubwo nibo bizabaho- P.Kagame asubiza abatekereza imigambi mibisha ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ababitekereza ahubwo nibo bizabaho- P.Kagame asubiza abatekereza imigambi mibisha ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yibukije ko abagambirira kugirira nabi u Rwanda, nta na rimwe bizabahira, nk’uko bimaze iminsi bigarukwaho n’Umukuru w’Igihugu kimwe wagaragaje ko yifuza gutera u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu ijambo yatangiye mu birori yayoboye byo kwakira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2023, byo gusoza umwaka.

Ni ubutumwa Perezida Paul Kagame yatanze hamaze iminsi micye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yongeye kugaragaza ko yifuza kugirira nabi u Rwanda.

Mu butumwa yatangiye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Tshisekedi; yavuze kenshi ko yatera u Rwanda, kandi ko yarasa Kigali yibereye i Goma.

Yavuze ko niyongera gutorwa, ashobora kuzasaba abagize Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutera u Rwanda ngo mu gihe rwakomeza kubabera umwanzi.

Perezida Paul Kagame muri iri jambo rye ryo ku wa Gatandatu, yavuze ko u Rwanda rwageze habi hashoboka ariko ko rudashobora kongera kuhasubira ukundi, ku buryo uwarwifuriza ibibi, adashobora kugera ku migambi ye.

Ati “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza? icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Nta gishobora kutubaho kiri hanyuma y’icyatubayeho, ubwo rero ushaka kudukiriraho cyangwa kudukoresha kugira ngo agere ku bye, ibyo biramureba.”

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko amagambo ya Tshisekedi yayaterwaga no kugira ngo areshye Abanyekongo bongere bamutore, gusa Perezida Paul Kagame abona amagambo yavuzwe n’Umukuru w’Igihugu ndetse inshuro nyinshi, atayafata muri ubwo buryo.

Ati “Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga. Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yakunze kuvuga ko nubwo itasubizanyije na Perezida Tshisekedi wongeye kuvuga amagambo aremereye ku Rwanda no ku Mukuru warwo, ariko ko nanone itabyirengagie, ahubwo ko byatumye u Rwanda rurushaho kwitegura guhangana n’icyaza gihungabanya umutekano warwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fourteen =

Previous Post

IFOTO: Karegeya washinze ‘Ibere rya Bigowe’ yishimiye guhura n’imfura ya Perezida Kagame

Next Post

UK: Hateguwe operasiyo rurangiza yo kurandura ba rushimusi bigize ba rusahuriramunduru

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UK: Hateguwe operasiyo rurangiza yo kurandura ba rushimusi bigize ba rusahuriramunduru

UK: Hateguwe operasiyo rurangiza yo kurandura ba rushimusi bigize ba rusahuriramunduru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.