Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Tuwumenye ugitangira: Iby’ingenzi bihanzwe amaso muri 2024 buri Munyarwanda akwiye gutegereza

radiotv10by radiotv10
03/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Tuwumenye ugitangira: Iby’ingenzi bihanzwe amaso muri 2024 buri Munyarwanda akwiye gutegereza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwaka wa 2024, uzarangwa n’ibikorwa bikomeye mu Rwanda, by’umwihariko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, benshi bakunze kwita ‘umunsi w’ubukwe’, ndetse no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Tumenye bimwe mu by’ingenzi bizaba muri uyu mwaka.

 

1. Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ni kimwe mu bikorwa bihanzwe amaso n’Abanyarwanda bose yaba abari mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo.

Aya matora agiye kuba ku nshuro ya mbere yarahujwe n’ay’Abadepite, ateganyijwe kuba muri Nyakanga uyu mwaka, tariki 14 na 15.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki 22 Kamena, bisozwe ku ya 13 Nyakanga, ubundi bucye hatangira aya matora azatangirira ku Banyarwanda baba mu mahanga.

 

2.Kwibuka no kwibohora ku nshuro ya 30

Ikindi gikorwa gihanzwe amaso na benshi, ni Ukwibuka ku nshuro ya 30, bizaba mu kwezi kwa Mata kuva tariki 07, kizatangirira ku cyumweru cy’icyunamo kizasoza tariki 13 Mata, kigakomereza ku minsi 100 yo Kwibuka, izarangira tariki 03 Nyakanga.

Kwibuka ku nshuro ya 30, bizakurikirwa n’isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda ruzaba rumaze rwibohoye, izizihizwa tariki 04 Nyakanga 2024.

Ni umunsi na wo ukomeye ku mateka y’u Rwanda, kuko hazaba hazirikanwa urugamba rwo Kwibohora, rwabaye umusingi w’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30.

 

3.RDF izaba imaze imyaka 20 itangiye ubutumwa bwo kugarura amahoro

Muri uyu mwaka kandi, u Rwanda ruzizihiza imyaka 20 rumaze rutangiye gutanga ubufasha mu butumwa bwo kugarura amahoro, rwohereza ingabo mu Bihugu binyuranye.

Muri Kanama 2004, nyuma y’imyaka 10 u Rwanda ruvuye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, rwohereje bwa mbere abasirikare bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe buzwi nka AMIS (African Union Mission in Sudan) i Darfur muri Sudan.

Nyuma y’icyo gihe kandi, u Rwanda rwagiye rwohereza inzego z’umutekano mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Bihugu binyuranye nko muri Repubulika ya Centrafrique zagiyeyo muri 2014, ndetse no muri Mozamique zagiyeyo muri 2021.

Kubera imyitwarire izira amakemwa ndetse no kuzuza inshingano mu buryo butajegajega biranga inzego z’umutekano z’u Rwanda, byatumye iki Gihugu kimenywa ku ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko, inzego z’umutekano zarwo ubu zikaba ziri mu za mbere z’intangarugero ku Isi.

 

4.Igaruka rya Rwanda Day

Mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare tariki 02 na 03, Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda, n’inshuti zabo, bazongera basase inzobe bahurire mu nama izwi nka Rwanda Day yari imaze imyaka ine itaba.

Iyi Rwanda Day izaba ibaye ku nshuro ya 11, izabera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe iyaherukaga yabaye muri 2019 yari yabereye i Born mu Budage.

Kuva Rwanda Day yatangira kuba, yahurije hamwe abantu barenga ibihumbi 35 barimo Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda, ku Migabane nk’u Burayi, muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse n’ahandi.

 

5.Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho

Ikindi gikorwa gitegerezanyijwe amatsiko mu Rwanda, ni Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago y’Isi VCWC (Veterans Clubs World Championship) giteganyijwe gutangirira mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere, kizaba hagati ya tariki 01-10 Nzeri 2024.

Ni igikorwa kizamanura ba rurangiranwa muri ruhago y’Isi, barimo abafite amazina akomeye, bakiniye amakipe akomeye ku Isi, nk’Umunya-Brazil Ronaldinho Gaucho, uherutse kurarikira abantu kuzahurira i Kigali muri kuriya kwezi kwa Nzeri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

U Buyapani: Umutingito ukomeye watumye hoherezwe igitaraganya itsinda ry’abasirikare 1.000

Next Post

Umunyamerikakazi ukekwaho kwica abana be babiri wafatiwe ku wundi Mugabane yatumye hibazwa byinshi

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka
MU RWANDA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamerikakazi ukekwaho kwica abana be babiri wafatiwe ku wundi Mugabane yatumye hibazwa byinshi

Umunyamerikakazi ukekwaho kwica abana be babiri wafatiwe ku wundi Mugabane yatumye hibazwa byinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.