Tuwumenye ugitangira: Iby’ingenzi bihanzwe amaso muri 2024 buri Munyarwanda akwiye gutegereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwaka wa 2024, uzarangwa n’ibikorwa bikomeye mu Rwanda, by’umwihariko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, benshi bakunze kwita ‘umunsi w’ubukwe’, ndetse no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Tumenye bimwe mu by’ingenzi bizaba muri uyu mwaka.

 

Izindi Nkuru

1. Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ni kimwe mu bikorwa bihanzwe amaso n’Abanyarwanda bose yaba abari mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo.

Aya matora agiye kuba ku nshuro ya mbere yarahujwe n’ay’Abadepite, ateganyijwe kuba muri Nyakanga uyu mwaka, tariki 14 na 15.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki 22 Kamena, bisozwe ku ya 13 Nyakanga, ubundi bucye hatangira aya matora azatangirira ku Banyarwanda baba mu mahanga.

 

2.Kwibuka no kwibohora ku nshuro ya 30

Ikindi gikorwa gihanzwe amaso na benshi, ni Ukwibuka ku nshuro ya 30, bizaba mu kwezi kwa Mata kuva tariki 07, kizatangirira ku cyumweru cy’icyunamo kizasoza tariki 13 Mata, kigakomereza ku minsi 100 yo Kwibuka, izarangira tariki 03 Nyakanga.

Kwibuka ku nshuro ya 30, bizakurikirwa n’isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda ruzaba rumaze rwibohoye, izizihizwa tariki 04 Nyakanga 2024.

Ni umunsi na wo ukomeye ku mateka y’u Rwanda, kuko hazaba hazirikanwa urugamba rwo Kwibohora, rwabaye umusingi w’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30.

 

3.RDF izaba imaze imyaka 20 itangiye ubutumwa bwo kugarura amahoro

Muri uyu mwaka kandi, u Rwanda ruzizihiza imyaka 20 rumaze rutangiye gutanga ubufasha mu butumwa bwo kugarura amahoro, rwohereza ingabo mu Bihugu binyuranye.

Muri Kanama 2004, nyuma y’imyaka 10 u Rwanda ruvuye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, rwohereje bwa mbere abasirikare bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe buzwi nka AMIS (African Union Mission in Sudan) i Darfur muri Sudan.

Nyuma y’icyo gihe kandi, u Rwanda rwagiye rwohereza inzego z’umutekano mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Bihugu binyuranye nko muri Repubulika ya Centrafrique zagiyeyo muri 2014, ndetse no muri Mozamique zagiyeyo muri 2021.

Kubera imyitwarire izira amakemwa ndetse no kuzuza inshingano mu buryo butajegajega biranga inzego z’umutekano z’u Rwanda, byatumye iki Gihugu kimenywa ku ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko, inzego z’umutekano zarwo ubu zikaba ziri mu za mbere z’intangarugero ku Isi.

 

4.Igaruka rya Rwanda Day

Mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare tariki 02 na 03, Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda, n’inshuti zabo, bazongera basase inzobe bahurire mu nama izwi nka Rwanda Day yari imaze imyaka ine itaba.

Iyi Rwanda Day izaba ibaye ku nshuro ya 11, izabera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe iyaherukaga yabaye muri 2019 yari yabereye i Born mu Budage.

Kuva Rwanda Day yatangira kuba, yahurije hamwe abantu barenga ibihumbi 35 barimo Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda, ku Migabane nk’u Burayi, muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse n’ahandi.

 

5.Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho

Ikindi gikorwa gitegerezanyijwe amatsiko mu Rwanda, ni Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago y’Isi VCWC (Veterans Clubs World Championship) giteganyijwe gutangirira mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere, kizaba hagati ya tariki 01-10 Nzeri 2024.

Ni igikorwa kizamanura ba rurangiranwa muri ruhago y’Isi, barimo abafite amazina akomeye, bakiniye amakipe akomeye ku Isi, nk’Umunya-Brazil Ronaldinho Gaucho, uherutse kurarikira abantu kuzahurira i Kigali muri kuriya kwezi kwa Nzeri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru