Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abadepite bahangayikishijwe n’ibyobo 150 biri hirya no hino birimo ibimaze imyaka 60

radiotv10by radiotv10
11/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abadepite bahangayikishijwe n’ibyobo 150 biri hirya no hino birimo ibimaze imyaka 60
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuze ko bahanganyikishijwe n’ibyobo birenga 170 biri mu bice binyuranye by’u Rwanda byacukuwemo amabuye y’agaciro bigasigara birangaye, ku buryo biteye impungenge ku buzima bw’abaturage. 

Abadepite bavuze ko ibyo byobo binini birenga 170 birimo n’ibyasizwe n’abakoroni bacukuraga amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Umwe mu Badepite yagize ati “hirya no hino hari ibyobo bisaga 170 nk’uko yabitubwiye. Ndagira ngo tujye inama y’icyakorwa. Cyera ipoto y’amashanyarazi bandikagaho ngo uhegereye wapfa, ibi bisimu na byo bigomba kujyaho ibimenyetso umuturage akamenya ko aho hantu atagomba kuhegera.”

Izi ntumwa za rubanda kandi zivuga ko iki kibazo giterwa n’imikorere y’abayobozi mu nzego z’ibanze, bamwe bihunza inshingano, bigateza urupfu abo bashinzwe kureberera.

Undi Mudepite ati “Umukozi ufite mu nshingano ze ibidukikije ku Karere arahari, ariko muri ayo mafaranga yose Igihugu kimuhemba ntabone ibiri muri iyi raporo y’Umuvunyi. Bishobora kuba bamwe mu bakozi b’Akarere badakemura ibibazo by’abaturage.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yavuze ko hagiye gukorwa igikorwa cyo gushakisha ibyo byobo ku buryo byashyirwaho ibimenyetso.

Gusa avuga ko iby’ibi byobo bitabazwa abayobozi mu nzego z’ibanze. Ati “Umukozi ushinzwe ibidukikije sinzi niba navuga ko kuba ahantu hadasibye ari ikosa rye, ntabwo ari ikibazo cye. Niba tutamuhaye amafaranga yo kuhasiba ntabwo twabimubaza.”

Icyakora iyi Minsiteri ivuga ko muri iyi minsi abacukura amabuye y’agaciro na kariyeri bategekwa gusiba aho bacukuye, ndetse ngo bagiye kongera ingwate isabwa umuntu wese winjira muri uyu mwuga kugira ngo haboneke ikiguzi cyo gusiba ibyo byobo byambura abaturage ubuzima.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − four =

Previous Post

Rwamucyo umaze amezi 2 agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yahawe inshingano

Next Post

Ecuador: Intagondwa zagabye igitero kuri Televiziyo mu kiganiro Live zatumye Perezida aha itegeko Igisirikare

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ecuador: Intagondwa zagabye igitero kuri Televiziyo mu kiganiro Live zatumye Perezida aha itegeko Igisirikare

Ecuador: Intagondwa zagabye igitero kuri Televiziyo mu kiganiro Live zatumye Perezida aha itegeko Igisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.