Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rushobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye muri gahunda y’abimukira

radiotv10by radiotv10
18/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rushobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye muri gahunda y’abimukira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rushobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye yo kwita ku bimukira n’abashaka ubuhungiro, mu gihe baba batoherejwe.

Inkuru dukesha BBC, ivuga ko u Bwongereza bwahaye u Rwanda Miliyoni 240£, ndetse n’andi miliyini 50£ ategerejwe, mu rwego rwo kuzafasha abimukira kuza mu Rwanda, ariko kugeza ubu nta n’umwe uroherezwa.

Mu kiganiro kigufi Umunyamakuru wa BBC yagiranye na Perezida Paul Kagame i Davos mu Busuwisi mu bikorwa by’Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu, yamubajije ibijyanye na gahunda y’abimukira bagomba kuva mu Bwongereza bohereza mu Rwanda, yakomeje kuzamo ibibazo.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko “atari ikibazo cy’u Rwanda, ahubwo ni icy’u Bwongereza.”

Umunyamakuru kandi yakomeje amubaza ku bijyanye n’aya mafaranga u Bwongereza bwahaye u Rwanda, amusubiza agira ati “Ni amafaranga yagenewe kuzakoresha kuri abo bantu ubwo bazaba baje. Nibaramuka bataje, dushobora kubasubiza amafaranga.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo na we yavuze kuri iyi ngingo, avuga ko nta bwiriza riri muri iyi gahunda yo gusubiza u Bwongereza amafaranga bwahaye u Rwanda ariko ko igihe u Bwongereza bwabisaba “tuzabiha agaciro.”

Yolande Makolo kandi yavuze ko ayo mafaranga yari anagamije gutera inkunga iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ariko no “kwitegura kwakira no kuzita ku bimukira igihe bazaba baje.”

Yagize ati “Ugendeye ku mabwiriza y’amasezerano, ntabwo u Rwanda rutegetswe gusubiza amafaranga ayo ari yo yose. Ariko igihe nta bimukira baba baje mu Rwanda, kandi Guverinoma y’u Bwongereza ikifuza gusubizwa inkunga yari igenewe gufasha abimukira, tuzaha agaciro ubwo busabe.”

Ni mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza itegereje gutora itegeko rigamije kohereza mu Rwanda abimukira, nyuma y’uko Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda, zivuguruye amasezerano.

Abadepite benshi bashyigikiye uyu mushinga, gusa abo mu ishyaka ry’abakozi ‘Labour’ bakavuga ko uhenze cyane kandi ko utazashoka.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak wakunze kuvuga ko ntagishobora gusubiza inyuma uyu mushinga, ahanganye na bamwe mu Badepite bo mu ishyaka rye, bavuga ko uyu mushinga w’itegeko udakomeye bihagije kandi ko Guverinoma ikwiye kwitegura kuzirengagiza amategeko mpuzamahanga kugira ngo ibashe kohereza abimukira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

RDF yungutse abasirikare bafite imyitozo y’urugamba yihariye banagaragaje imwe muri yo

Next Post

Urubyiruko rw’u Rwanda rwagaragarijwe icyo rwakora kigafatwa nk’ubutwari

Related Posts

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubyiruko rw’u Rwanda rwagaragarijwe icyo rwakora kigafatwa nk’ubutwari

Urubyiruko rw'u Rwanda rwagaragarijwe icyo rwakora kigafatwa nk’ubutwari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.