U Rwanda rushobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye muri gahunda y’abimukira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rushobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye yo kwita ku bimukira n’abashaka ubuhungiro, mu gihe baba batoherejwe.

Inkuru dukesha BBC, ivuga ko u Bwongereza bwahaye u Rwanda Miliyoni 240£, ndetse n’andi miliyini 50£ ategerejwe, mu rwego rwo kuzafasha abimukira kuza mu Rwanda, ariko kugeza ubu nta n’umwe uroherezwa.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro kigufi Umunyamakuru wa BBC yagiranye na Perezida Paul Kagame i Davos mu Busuwisi mu bikorwa by’Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu, yamubajije ibijyanye na gahunda y’abimukira bagomba kuva mu Bwongereza bohereza mu Rwanda, yakomeje kuzamo ibibazo.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko “atari ikibazo cy’u Rwanda, ahubwo ni icy’u Bwongereza.”

Umunyamakuru kandi yakomeje amubaza ku bijyanye n’aya mafaranga u Bwongereza bwahaye u Rwanda, amusubiza agira ati “Ni amafaranga yagenewe kuzakoresha kuri abo bantu ubwo bazaba baje. Nibaramuka bataje, dushobora kubasubiza amafaranga.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo na we yavuze kuri iyi ngingo, avuga ko nta bwiriza riri muri iyi gahunda yo gusubiza u Bwongereza amafaranga bwahaye u Rwanda ariko ko igihe u Bwongereza bwabisaba “tuzabiha agaciro.”

Yolande Makolo kandi yavuze ko ayo mafaranga yari anagamije gutera inkunga iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ariko no “kwitegura kwakira no kuzita ku bimukira igihe bazaba baje.”

Yagize ati “Ugendeye ku mabwiriza y’amasezerano, ntabwo u Rwanda rutegetswe gusubiza amafaranga ayo ari yo yose. Ariko igihe nta bimukira baba baje mu Rwanda, kandi Guverinoma y’u Bwongereza ikifuza gusubizwa inkunga yari igenewe gufasha abimukira, tuzaha agaciro ubwo busabe.”

Ni mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza itegereje gutora itegeko rigamije kohereza mu Rwanda abimukira, nyuma y’uko Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda, zivuguruye amasezerano.

Abadepite benshi bashyigikiye uyu mushinga, gusa abo mu ishyaka ry’abakozi ‘Labour’ bakavuga ko uhenze cyane kandi ko utazashoka.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak wakunze kuvuga ko ntagishobora gusubiza inyuma uyu mushinga, ahanganye na bamwe mu Badepite bo mu ishyaka rye, bavuga ko uyu mushinga w’itegeko udakomeye bihagije kandi ko Guverinoma ikwiye kwitegura kuzirengagiza amategeko mpuzamahanga kugira ngo ibashe kohereza abimukira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru