RDF yungutse abasirikare bafite imyitozo y’urugamba yihariye banagaragaje imwe muri yo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’andi mapeti, basoje imyitozo yisumbuye bari bamazemo amezi arindwi, bagaragaje imwe mu yo batojwe irimo iy’urugamba rwo ku butaka.

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, aba basirikare basoje imyitozo izwi nka ‘advanced infantry training’, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024 mu kigo cya Gisirikare cya Nasho Basic Military Training giherereye mu Karere ka Kirehe.

Izindi Nkuru

Umuhango wo gusoza iyi myitozo, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.

Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare basoje imyitozo, yongera kubibutsa kuzakomeza kuranwa n’imyitwarire iboneye isanzwe iranga ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byose bakora.

Yavuze ko iyi myitozo n’ubumenyi byisumbuye by’urugamba, bizabafasha gukora neza mu gushyira mu bikorwa inshingano za RDF.

Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga kandi yanahaye ibihembo abasirikare bitwaye neza mu myitozo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko iyi myitozo izwi nka ‘Advanced Infantry Training’ yashyiirweho mu kwagura ubumenyi bw’abasirikare baba bahawe imyitozo y’ibanze.

Batojwe imyitozo yihariye
N’urugamba rwo ku butaka bararukamiritse

Umugaba Mukuru wa RDF Gen Mubarakh yabashimiye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru