Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Wabanje ukabihindura mu Gihugu cyawe- P.Kagame yasubije abavuga ko bashaka kugira ibyo bahindura mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Wabanje ukabihindura mu Gihugu cyawe- P.Kagame yasubije abavuga ko bashaka kugira ibyo bahindura mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko abamaze iminsi bavuga ko hari ibyo bashaka guhindura mu Rwanda, bari bakwiye kubanza kubikorera Ibihugu byabo kuko ari byo bifite ibibazo byinshi, mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe igana aheza.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19.

Ni umushyikirano wabaye mu gihe bamwe mu Bakuru b’Ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda, bamaze iminsi bibasira iki Gihugu, ndetse bakerura mu mvugo zabo ko bifuza ko ubutegetsi bwacyo bwahinduka.

Perezida Felix Tshisekedi uherutse kongera gutsindira kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yagize u Rwanda iturufu, avuga ko naramuka atowe, azarutera agakuraho ubuyobozi bwarwo.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we ku Cyumweru tariki 21 ubwo yaganiraga n’urubyiruko i Kinshasa, yavuze ko yifuza kuzafasha urubyiruko rw’u Rwanda ngo rugakuraho ubuyobozi ngo kuko rumeze nk’urufunzwe.

Guverinoma y’u Rwanda yagiye yamagana imvugo nk’izi, ndetse igaragaza ko iki Gihugu gikomeje gutera intambwe ishimishije mu nzego zinyuranye mu bushobozi bwacyo.

Ni mu gihe Ibihugu biyoborwa n’aba Bakuru b’Ibihugu bibasiye u Rwanda, bikomeje kugarizwa n’ibibazo uruhuri, aho nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze kuba isibaniro y’ibibazo by’umutekano n’iby’amacakubiri byabaye akarande, iby’imibereho byugarije abaturage, ndetse n’ibyugarije ubukungu bwabyo.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yagarutse kuri aba bayobozi bavuga ko bafite ibyo bashaka guhindura mu Rwanda, nyamara mu Bihugu byabo bidogera.

Ati “Ufite abaturage bari mu buzima bubabaje, batabana ibyo kurya, batagize icyo bafite, ariko uri hariya uravuga ngo urashaka kuza kwigisha u Rwanda icyo bakwiye gukora cyangwa ngo urashaka kugira ibyo uhindura, ukoresheje iki ufite se, kandi ufite ubusa.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikibabaje ari uko atari umuntu umwe wabivuze, ahubwo ko biri rusange mu karere, akavuga ko aho ibihe bigeze, hatari hakwiye kuba hagaragara abantu nk’aba.

Nanone kandi abavuga ibi, ni bo bafite Ibihugu byamunzwe na ruswa, na bo kandi bagakora bakurura bishyira aho gushyira imbere inyungu z’abaturage bayoboye.

Ati “Ibi ni byo tubona hano hafi ku bantu n’ubundi bavuga ibyo. Mu gihe cyo gutekereza ko hari ibyo bahindura mu Rwanda, kuki utabanza guhindura ibiri mu Gihugu cyawe? Mbere na mbere ibyo uvuga si byo, ikindi kandi ntibyagushobokera.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko imyumvire iri mu Banyafurika bamwe, yo guhora bumva ko ubuzima bwabo bushingiye ku bagiraneza, inakunze kugaragara mu Bihugu biyobowe n’abayobozi bafite imitekerereze nk’iyi, ikwiye guhinduka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 20 =

Previous Post

Igihugu kimwe muri Afurika cyatanzweho urugero rubi mu gihe hizihizwa umunsi w’uburezi

Next Post

Menya uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Uwacu Julienne wabaye Minisitiri

Related Posts

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

by radiotv10
13/11/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yateguje ko mu bihe biri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite amikoro make bazajya...

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

by radiotv10
13/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa...

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

by radiotv10
13/11/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi...

Digital detox for the Social-Media Generation: Reclaiming your time & sanity

Digital detox for the Social-Media Generation: Reclaiming your time & sanity

by radiotv10
13/11/2025
0

We live in a time where almost everyone is glued to their phone. TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat, WhatsApp, these apps...

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

IZIHERUKA

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi
IBYAMAMARE

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

13/11/2025
Digital detox for the Social-Media Generation: Reclaiming your time & sanity

Digital detox for the Social-Media Generation: Reclaiming your time & sanity

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Uwacu Julienne wabaye Minisitiri

Menya uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Uwacu Julienne wabaye Minisitiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.