Wabanje ukabihindura mu Gihugu cyawe- P.Kagame yasubije abavuga ko bashaka kugira ibyo bahindura mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko abamaze iminsi bavuga ko hari ibyo bashaka guhindura mu Rwanda, bari bakwiye kubanza kubikorera Ibihugu byabo kuko ari byo bifite ibibazo byinshi, mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe igana aheza.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19.

Izindi Nkuru

Ni umushyikirano wabaye mu gihe bamwe mu Bakuru b’Ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda, bamaze iminsi bibasira iki Gihugu, ndetse bakerura mu mvugo zabo ko bifuza ko ubutegetsi bwacyo bwahinduka.

Perezida Felix Tshisekedi uherutse kongera gutsindira kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yagize u Rwanda iturufu, avuga ko naramuka atowe, azarutera agakuraho ubuyobozi bwarwo.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we ku Cyumweru tariki 21 ubwo yaganiraga n’urubyiruko i Kinshasa, yavuze ko yifuza kuzafasha urubyiruko rw’u Rwanda ngo rugakuraho ubuyobozi ngo kuko rumeze nk’urufunzwe.

Guverinoma y’u Rwanda yagiye yamagana imvugo nk’izi, ndetse igaragaza ko iki Gihugu gikomeje gutera intambwe ishimishije mu nzego zinyuranye mu bushobozi bwacyo.

Ni mu gihe Ibihugu biyoborwa n’aba Bakuru b’Ibihugu bibasiye u Rwanda, bikomeje kugarizwa n’ibibazo uruhuri, aho nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze kuba isibaniro y’ibibazo by’umutekano n’iby’amacakubiri byabaye akarande, iby’imibereho byugarije abaturage, ndetse n’ibyugarije ubukungu bwabyo.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yagarutse kuri aba bayobozi bavuga ko bafite ibyo bashaka guhindura mu Rwanda, nyamara mu Bihugu byabo bidogera.

Ati “Ufite abaturage bari mu buzima bubabaje, batabana ibyo kurya, batagize icyo bafite, ariko uri hariya uravuga ngo urashaka kuza kwigisha u Rwanda icyo bakwiye gukora cyangwa ngo urashaka kugira ibyo uhindura, ukoresheje iki ufite se, kandi ufite ubusa.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikibabaje ari uko atari umuntu umwe wabivuze, ahubwo ko biri rusange mu karere, akavuga ko aho ibihe bigeze, hatari hakwiye kuba hagaragara abantu nk’aba.

Nanone kandi abavuga ibi, ni bo bafite Ibihugu byamunzwe na ruswa, na bo kandi bagakora bakurura bishyira aho gushyira imbere inyungu z’abaturage bayoboye.

Ati “Ibi ni byo tubona hano hafi ku bantu n’ubundi bavuga ibyo. Mu gihe cyo gutekereza ko hari ibyo bahindura mu Rwanda, kuki utabanza guhindura ibiri mu Gihugu cyawe? Mbere na mbere ibyo uvuga si byo, ikindi kandi ntibyagushobokera.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko imyumvire iri mu Banyafurika bamwe, yo guhora bumva ko ubuzima bwabo bushingiye ku bagiraneza, inakunze kugaragara mu Bihugu biyobowe n’abayobozi bafite imitekerereze nk’iyi, ikwiye guhinduka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru