Menya uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Uwacu Julienne wabaye Minisitiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama y’Abamibisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo n’Umuco, ubu wahawe umwanya muri Minisiteri y’Ubumwe b’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Aba bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye bwa mbere muri uyu mwaka wa 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama.

Izindi Nkuru

Mu bashyizwe mu myanya, barimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, James Ngango wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi akazaba anaruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye i Geneva muri iki Gihugu.

Hashyizwe mu myanya kandi mu rwego rw’Ubucamanza, aho Kadigwa Gashongore yagizwe Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, hashyinzwemo abanyamuryango bashya, ari bo Alphonse Kayiranga Mukama, na Solange Mukasonga.

Bob Gakire wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, asimbura Samuel Dusengiyumva uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Naho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihuru, hashyiwe mu myanya abayobozi batandukanye, barimo Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo n’Umuco, ubu akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Itorero no guteza imbere Umuco.

Muri iyi Minisiteri kandi, hashyizwemo Theoneste Rutayisire wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi n’iterambere rya Politiki.

Naho Umushakashatsi Innocent Nizeyimana usanzwe ari n’Umwanditsi wibanda ku mateka, we yagizwe ushinzwe Indagaciro z’Umuco, ndetse akanasesengura Iterambere ry’ururimi.

Uwacu yagizwe Umuyobozi w’Itorero
Bob Gakire yagizwe PS muri MINALOC
Umushakashatsi akaba n’umwandi Innocent Nizeyimana agirwa ushinzwe Indangaciro z’umuco muri MINIBUMWE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru