Rusizi: Ukwezi kurihiritse binjiye mu mibereho isa n’ikigeragezo (Photos&Video)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muganza na Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bamaze iminsi binjiye mu mibereho y’ihurizo nyuma y’uko ikiraro cyo ku mugezi wa Rubyiro gihuza iyi Mirenge cyangiritse, none kwambuka bisigaye bibasaba kujandajanda mu mazi, abandi bakishyura ngo babaheke mu mugongo.

Iki kiraro cyangiritse mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukuboza 2023, nyuma y’uko haguye imvura nyinshi ikarengera umugezi igatwara n’iki kiraro.

Izindi Nkuru

Kwangirika kw’iki kiraro biri gutera abahinzi ibihombo kuko abo mu Murenge wa Gikundamvura usanzwe uzwiho kweza imyaka batari kubona uko bageza umusaruro ku isoko.

Nyirahabimana Eline ati “Twabonaga amafaranga y’abanyeshuli dushoye imyaka muri Muganza none ubu ntibishoboka kuko ntaho tuyinyuza.”

Abo mu Murenge wa Muganza basanzwe bahinga hakurya muri Gikundamvura, na bo bavuga ko kuba kwambuka bigoranye biri gutuma imyaka yabo yangirikira mu mirima kubera kubura inzira ngo bajye gusarura.

Uwayisenga Rahabu ati “Nabuze ahantu nyura ngo njye gupimisha umuceri wanjye uri hakurya, ibigori twahinze hakurya ya Rubyiro  bari kubyibira mu murima.”

Kugeza ubu kwambuka uyu mugezi biri gusaba abaturage kuvogera, abatabishoboye bagatanga amafaranga kugira ngo babambutse babahetse mu mugongo cyangwa ku rutugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiliga Anicet yabwiye RADIOTV10 ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iki kiraroro cyongere kubakwa bundi bushya.

Ati “Akarere karimo karakora ubuvugizi hagati ya MINENFRA na RTDA kugira ngo harebwe uburyo bwo kubaka mu buryo burambye kiriya kiraro, ariko natwe turimo kwiga uburyo bw’igihe gito twaba dushyizeho imbaho kugira ngo abaturage babashe kwambuka”.

Isesengura ryakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ryagaragaje ko kugira ngo hubakwe ikindi kiraro, bizatwara miliyoni 200 Frw.

Iki kiraro kigiye kuzuza ukwezi gicitse
Kwambuka bamwe baremera bakishyura bakabaheka mu mugongo
Abandi bakabaterura
Abandi bo baremera bajandajanda mu mazi
Imibereho yabaye ihurizo

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru