Monday, September 9, 2024

Igihugu kimwe muri Afurika cyatanzweho urugero rubi mu gihe hizihizwa umunsi w’uburezi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe hizihizwaga umunsi wahariwe uburezi. Umurango w’Abibumbye, wagaragaje abana babarirwa mu bihumbi 500 muri Zimbabwe bataye ishuri.

Byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana UNCEF, mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 24 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe uburezi.

Iri shami ry’umuryango w’Abibumbye, rivuga ko abana bane ku icumi muri Zimbabwe bava mu ishuri, mu byiciro byo kuva mu mashuri abanza kugeza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Umunsi mpuzamahanga w’uburezi wizihizwa tariki ya 24 Mutarama buri mwaka, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo guharanira amahoro n’iterambere bigizwemo uruhare rukomeye n’uburezi.

Ni mu gihe inzobere zivuga ko ubukungu butifashe neza muri Zimbabwe ziri mu biza ku isonga ku gutuma abana bata amashuri.

Urugaga rw’abarimu muri iki Gihugu rwo ruvuga ko imishahara y’abarimu idahagije ari yo yihishe inyuma y’ubukene bukabije n’ubukungu buhagaze nabi.

Urugaga rw’abarimu ruvuga ko kuba mwarimu agenerwa ibidashobora kumutunga nabyo ubwa bitatuma atanga uburezi bufite ireme.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts