M23 yazamuye mu mapeti abarwanyi bayo barimo uzwi cyane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozwi bw’Umutwe wa M23, bwazamuye mu mapeti abarwanyi bawo 18, barimo umwe wahawe ipeti rya Brigadier General, babiri bahawe irya Colonel, ndetse na batandatu barimo Willy Ngoma, bahawe irya Lieutenat Colonel bavuye ku rya Major.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama, ariko bigaragara ko ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa tariki 23 Mutarama.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko uku kuzamura mu mapeti bamwe mu barwanyi ba M23, ari icyemezo cy’ibyifuzo by’Ubuyobozi Bukuru bw’igisirikare cya M23.

Mu bazamuwe mu mapeti, harimo Gacheri Musanga Justin wari Colonel, ubu akaba yahawe ipeti rya Brigadier General, hakabamo babiri bahawe ipeti rya Colonel bavuye ku rya Lieutenant Colonel, ari bo; Nsanze Nzamuye Jimmy na Karangwa Bahire Justin.

Harimo kandi batandatu bari bafite ipeti rya Majoro, bakaba bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, ari bo; Major Willy Ngoma usanzwe ari Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare.

Muri aba bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel bakuwe ku rya Major, barimo kandi Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbanjimbere Innocent, Makomanri Ruben, Kasongo Papy, Mwiseneza Gakwaya Christian.

Hari kandi abandi barwanyi icyenda, bazamuwe ku ipeti rya Sous Lieutenant ari bo; Sebuntu Kabagema Léonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonné, Kigabo Jacques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Bienvenu.

Aba barwanyi ba M23 bazamuwe mu mapeti nyuma y’iminsi micye, umutwe wa M23 utangaje ko utakaje abakomando bawo babiri, barimo uwari ufite ipeti rya Colonel.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru