Wednesday, August 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inzu y’Umupfumu uzwi mu Rwanda yafashwe n’inkongi bitunguranye

radiotv10by radiotv10
09/02/2024
in MU RWANDA
0
Inzu y’Umupfumu uzwi mu Rwanda yafashwe n’inkongi bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Inyubako y’Umupfumu Rutangarwamaboko iherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, isanzwe ikoreramo Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco, yafashwe n’inkongi y’umuriro yangije ibikoresho byari mu gice kimwe cyayo.

Iyi nyubako yubakishijwe na bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu myubakire yo hambere, nk’urusenge rw’ibyatsi, yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2024.

Iyi nyubako iherereye mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi, yahiye igice kimwe cyo hejuru dore ko isanzwe yubatse mu buryo bugeretse.

Igice cyafashwe n’inkongi, ni icyari gisanzwe kimurikirwamo bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu mibereho y’Abanyarwanda bo hambere, akaba ari igice cyitwaga ‘Ingoro’.

Rutangarwamaboko yemeje iby’iyi nkongi y’umuriro yibasiye kimwe mu bice by’inyubako ye, avuga ko uyu muriro wadutse ubwo hakorwaga ibikorwa byo gusudira umureko ujyana amazi.

Ibikoresho byose byari muri iki gice cyibasiwe n’inkongi, byahiriyemo, gusa Rutangarwamaboko nyiri iyi nzu, avuga ko ataramenya agaciro kabyo byose.

Rutangarwamaboko wiyita Umupfumu, akunze kugaragaza ko agihagaze ku mibereho yo hambere, yaba mu myambarire ye, ndetse n’imihango yakorwa mu gihce cyo hambere, nk’ubupfumu no guterekera, aho akunze gusaba Abaturarwanda kuzirikana imibereho y’abakurambere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 10 =

Previous Post

UPDATE: Kazungu uregwa kwica abantu 14 yatakambye agenera Abanyarwanda ubutumwa

Next Post

Umugabo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu arapfa

Related Posts

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

by radiotv10
20/08/2025
0

Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa mbere w’Igihugu cya Israel mu Rwanda, yavuze ko yongeye kugirira ibihe byiza muri iki...

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

by radiotv10
20/08/2025
0

Rwanda National Police has said that the issue of violence committed by foreigners living in Rwanda has been under monitoring,...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

by radiotv10
20/08/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ikibazo cy’urugomo rukorwa n’abanyamahanga baba mu Rwanda, kimaze iminsi gikurikiranwa, ndetse ko mu mezi 12...

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

by radiotv10
20/08/2025
0

Isomo ry’imibare ni ryo abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, babonyemo amanota macye, aho baritsinze ku gipimo cya...

Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

by radiotv10
20/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, azajya hanze mbere...

IZIHERUKA

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira
MU RWANDA

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

by radiotv10
20/08/2025
0

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

20/08/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

20/08/2025
Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

20/08/2025
Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

20/08/2025
Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

20/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhango: Yabanje gukubita ifuni umugore we arangije yica umwana we na we ariyahura

Umugabo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu arapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.